00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ntiza Permis nigire i Musanze”! Police FC yaciye iz’ubusamo Ferwafa iyiharurira inzira

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 25 June 2024 saa 10:17
Yasuwe :

Ubwo inkuru y’uko Police FC yumvikanye na APAER WFC ngo izemere kuba ikipe yayo y’abagore mu mwaka w’imikino ugiye kuza wa 2024-2025 yajyaga hanze, njye n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru bose twagannye imbuga nkoranyambaga twibaza niba ibyo bibaye ari byo. Aha ni ho nakuye ubutumwa bw’umwe mu bakunzi ba ruhago.

Ubwo butumwa bwatanzwe n’uwitwa Chill Out bwagiraga buti “Ntiza permis yawe nitwarire abantu i Musanze, police be like”. Ibi nanjye byanteye kwibaza niba ibyo Police FC yari ikoze bidahuye no kuba umuntu yatira undi uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, maze akaza kurumugarurira nyuma y’igihe gito, ikintu mu by’ukuri kitagaragaza indangagaciro z’uru Rwego rushinzwe umutekano.

Police FC yumvikanye n’Ikipe ya APAER aho gushinga ikipe yayo y’abagore

Kuva mu mwaka wa 2023-2024, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yashyizeho amabwiriza mashya y’amakipe azitabira amarushanwa yayo y’uwo mwaka [CAF Club Licencing] aho rimwe muri yo ryavugaga ko kugira ngo ikipe ikine amarushanwa Nyafurika igomba kuba ifite ikipe y’abagore.

Ibi, bikaba byarakozwe kugira ngo umupira w’amaguru w’abagore na wo utere imbere, cyane ko biba byitezwe ko amakipe ahagararira igihugu mu marushanwa ya CAF aba ari amakipe akomeye kandi afite ubushobozi bwatuma yanashinga ay’abagore ashobora kugera ku rwego rw’ay’abagabo.

Ikipe ya APAER WFC yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Police FC mu gihe cy'umwaka

Mu mwaka w’imikino ushize, mu Rwanda byose byari byiza kuko Rayon Sports yahagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yari isanganywe ikipe y’abagore yari yazamutse mu cyiciro cya mbere, mu gihe APR FC na yo yari ifite indi yari imaze umwaka mu cyiciro cya kabiri. Aya makipe bikaba bigaragara ko hari indi sura azazanira umupira w’abagore mu Rwanda.

Aha ariko bitandukanye n’umwaka ushize, Ikipe ya Police FC yo izahagararira u Rwanda muri Confederation Cup yahisemo guca iy’ubusamo, yumvikana n’iya APAER isanzwe ikina mu Cyiciro cya Mbere, aho kuri gahunda ari ugukorana na yo umwaka, maze umwaka utaha… igasubira nyine aho yahoze nk’ikipe irera impano zakwigaragaza zikagurwa nk’uko yazanute Uwiringiyimana Rosine ’Mbappé’ ukina muri Rayon Sports WFC.

Byose byakozwe mu maso ya FERWAFA yahisemo kubiha umugisha

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagore yasozwaga, Visi Perezida wa Mbere wa FERWAFA, Habyarimana Marcel Matiku, yavuze ko igiye gukora ibishoboka igateza imbere umupira w’amaguru w’abagore, ikagira byinshi ihindura birimo no kuyongerera ubushobozi iyi shampiyona.

Visi Perezida wa Mbere wa FERWAFA, Habyarimana Marcel 'Matiku', yijeje abakunzi ba ruhago y'abagore ko umwaka utaha uzaba mwiza kurushaho

Aya magambo yaje gushimangirwa na Visi Perezida wa Kabiri w’iri Shyirahamwe, Richard Mugisha, ubwo amakipe y’abagore yahabwaga amahugurwa y’ibijyanye na ’Club Licencing’ ahemejwe ko kuva mu mwaka utaha hari ibyo amakipe azaba asabwa ngo yemererwe gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, aho nk’uko byumvikana bizajyana n’ubushobozi.

Aya magambo y’aba bayobozi kuyumva byasaga nk’ibigaragaza ubushake bwo guteza imbere umupira w’amaguru w’abagore, gusa kuba baremereye Police FC gutanga APAER WFC nk’ikipe yabo aho gushinga iyayo cyangwa se ikayigura burundu, byerekanye ko kugeza ubu imvugo atari yo ngiro.

Ikipe ya AS Kigali yatwaye ibikombe bitatu umwaka w’imikino ushize ndetse ari na yo kipe y’ubukombe muri ruhago y’abagore bivugwa ko ikoresha ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 90 Frw na miliyoni 120 Frw ku mwaka.

Aya mafaranga, Ikipe ya Police FC y’abagabo yayaguze abakinnyi babiri bonyine byerekana ko iyo ishyiramo ubushake yari bushinge ikipe ikomeye inashobora kugira icyo ihindura mu mupira w’abagore. Iyi yahisemo guca inzira ziyoroheye, yirengagiza icyo CAF yashyiriyeho aya mabwiriza, maze na Ferwafa irayiherekeza.

CAF yemeje ko amakipe azahagararira ibihugu byayo mu marushanwa y’umwaka utaha azahabwa icyemezo cy’uko azitabira amarushanwa bitarenze tariki ya 30 Kamena uyu mwaka, bivuze ko kugeza ubu amakipe yose aba yararangije kuzuza ibisabwa, aho Police FC na yo yabwiye CAF ko ifite ikipe y’abagore nubwo mu Rwanda tuyizi nka APAER, aho ibyo bakoze ari nka bya bitwenge by’inkoko bimwe bishirira mu kwayura.

Ikipe ya Police FC izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana Igikombe cy'Amahoro
APAER yumvikanye na Police FC yari yasezerewe na Rayon Sports muri 1/4 cy'igikombe cy'Amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .