“Ntiwabuza umuntu ukina ikinamico kuyikina”- Munyakazi Sadate wemeza ko akiyoboye Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Munyakazi Sadate yavuze ko ibyakozwe n’Inama y’Ubuyobozi y’Umuryango wa Rayon Sports byo kumuhagarika na Komite yari iyoboye ikipe, kuri we abifata nko gukina ikinamico ndetse azakomeza kuyobora Rayon Sports.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo hashyizwe hanze itangazo rigenewe abanyamakuru rimenyesha ko Komite Nyobozi ya Rayon Sports yayoborwaga na Munyakazi Sadate, yahagaritswe, igasimbuzwa komite y’abantu barindwi biganjemo abigeze kuyiyobora.

Ngarambe Charles wasinye kuri iryo tangazo, yavuze ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga Komite Nyobozi y’ikipe itaruzuzaga inshingano yakabaye ikora.

Ati “Bitewe n’uko abanyamuryango ndetse n’abakunzi bayo batangiye kugira ibibazo kubera ubuyobozi butakoze akazi bwagombaga gukora, twafashe icyemezo cyo kuba duhagaritse Komite Nyobozi ya Rayon Sports FC, yayoboraga ikipe kugira ngo icyo gikorwa tubashe kugishyira ku murongo.”

“Ibyo twakoze ni ibishingiye ku mategeko dufite, ni ibigendeye ku bubasha duhabwa na sitati (amategeko shingiro) twakuye muri RGB. [Sadate] natemera icyo cyemezo ubwo azajya mu nzego z’amategeko.”

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Munyakazi Sadate, yavuze ko atigeze amenyeshwa byihariye ibivugwa ndetse atazi neza abafashe icyo cyemezo kuko azi ko Umuryango wa Rayon Sports uyobowe na Komite Nyobozi akuriye.

Ati “Kugeza ubu uko mwabibonye ni ko natwe twabibonye. Ni ikintu gisekeje kuko ntibikorwa kuriya, hakurikizwa amategeko. Nta gaciro na gato ibyo [Ngarambe] yakoze bifite. Icya mbere nakubwira ko ntazi uwo Muryango uvuga, ariko niba ari Umuryango wa Rayon Sports uyobowe na Komite iyobowe na Munyakazi Sadate, yatowe n’Inama y’Inteko Rusange kandi akaba ariyo ifite ubushobozi bwo kuba yayikuraho.”

“Kuba abantu bahura, bakicara, bagatekereza ibintu binyuranye, bakumva ko byashyirwa mu bikorwa gutyo, ntabwo byashoboka. Turaza gukurikirana neza abo bantu biyitirira Rayon Sports tumenye abo ari bo, tumenye n’icyo bagambiriye.”

Munyakazi yakomeje avuga ko iby’icyemezo cyo guhagarika Komite Nyobozi ayoboye, abifata nk’ikinamico bityo utabuza umuntu kuyikina abishaka.

Ati “Komite ya Rayon Sports iyobowe na Munyakazi Sadate nk’ibisanzwe, wungirijwe na Muhire Nsekera Jean Paul, Furaha Jean Marie Vianney, Kelly Ibrahim na Cyiza Richard. Abo nibo bagize Komite yatowe n’Inteko Rusange.”

“Kuvuga rero ngo hari abantu kuko bigeze kuyobora Rayon Sports, ngo bashobora kwicara bakirukana Komite, ni ikinamico. Navuga y’uko ku bwanjye ari ikinamico, ntabwo wabuza umuntu kwikinira ikinamico. Icyo mpamya ni uko Komite Nyobozi ihari, akazi iragakora neza.”

Munyakazi Sadate avuga ko abashaka gukora Komite Nyobozi ayoboye “batinya icyo Komite ibasaba cyo gusobanura ikoreshwa ry’umutungo mu gihe bari abayobozi. Igihe bazabasha kubisobanura nibyo byazaba ari byiza kurusha kujya gukora ibintu nakwita ikinamico.”

Munyakazi Sadate avuga ko tariki ya 22 Ukwakira 2017 aribwo komite eshatu zayoboraga Rayon Sports zashyizweho akadomo, hajyaho Komite nshya ya Muvunyi Paul, yasimbuye iyari ikuriwe na Ngarambe Charles.

Ati “Niba Charles Ngarambe ashaka kugarura komite eshatu, yazatanga igitekerezo cye muri Komite tukakimutangira mu Nteko Rusange, yakwemeza ko hagaruka komite nyinshi ubwo tukabikurikiza.”

Ibinyujije kuri Twitter, Rayon Sports yabwiye abakunzi bayo iti “Ku banyamuryango ba Association Rayon Sports. Twumvise amakuru ko hari abirukanye Komite Nyobozi ya Rayon Sports. Abo babikoze nta bubasha babifitiye kuko ubwo bubasha bufitwe ni Inama y’Inteko Rusange.”

“Ubuyobozi burasaba Abanyamuryango n’abakunzi ba Rayon Sports gukomeza gushyigikira ikipe nkuko bisanzwe twirinda abaturangaza.”

Guhagarika Komite Nyobozi ya Rayon Sports FC byashyizwe hanze nyuma y’uko Munyakazi Sadate uyobora iyi kipe, kuri uyu wa Mbere, yandikiye Perezida Kagame yishinganisha, avuga ko hari abahoze bayobora iyi kipe bashaka kuyigarukamo, abashinjya kunyereza umutungo no kugura abasifuzi.

Tariki ya 14 Nyakanga 2019 nibwo Komite Nyobozi ya Munyakazi Sadate yatorewe kuyobora Rayon Sports isimbuye iyari iyobowe na Muvunyi Paul.

Munyakazi Sadate yabwiye IGIHE ko ibyo guhagarikwa ku buyobozi bwa Rayon Sports abifata nk'ikinamico

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .