Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri Nyirishema yatangaje ubwo hasozwaga umwiherero wo gutyaza impano z’abakiri bato bahuriye muri porogaramu Isonga, mu gikorwa cyiswe ‘National Sports Talent Week’, kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024.
Minisitiri Nyirishema yavuze ko Minisiteri ishinzwe siporo itanezezwa no kubona hari aho bitagenda kandi ari mu nzego ishinzwe kureberera, ariko na yo igerwaho ingaruka no z’ibyo bibazo.
Yavuze ko ibibazo biba bifitwe n’amakipe ndetse n’amafederasiyo, ariko nyuma na yo bikayigeraho. Muri byo harimo iby’amarushanwa adateguye neza, iby’imiyoborere mibi y’amakipe n’ibindi.
Avuga ku miyoborere yagarutse kuri Rayon Sports iherutse kugirwa inama yo kongera kunga ubumwe kw’abari abakunzi bayo kuko kubaka siporo hakenewe uruhare rwa buri wese.
Ati “Twebwe rero tuboneka aho kujya inama tukazitanga, noneho tukavuga ngo inama zatanzwe zivuye mu nzego zitandukanye hari icyo zizakemura? Ibyo rero tubyifuriza ikipe iyo ariyo yose duhereye kuri Rayon Sports yari ifite ibyo bibazo.”
“Ntidushaka ko bumva ko ikipe iri ukwayo, federasiyo iri ukwayo, Minisiteri ikaba ukwayo. Twese twifuza ko siporo itera imbere, kandi amakipe turayasaba gushyira imbaraga mu miyoborere yayo yaba iy’ubu no mu gihe kiri imbere. Ntitwifuza ko bihora ari hasi hejuru. Imiyoborere nikemuka hari ikintu kinini cyane kizaba gikemutse.”
Umuryango wa Rayon Sports uteganya kubona ubuyobozi bushya mu kwezi gutaha, tariki ya 16 Ugushyingo 2024, mu gihe icyuye igihe yarangije manda tariki 24 Ukwakira 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!