Uyu myugariro w’imyaka 15, ni umwe mu bakinnyi 22 bahamagawe muri Canada y’abatarengeje imyaka 17 yitegura imikino ibiri ya gicuti izayihuza na Costa Rica na Mexique, tariki ya 15 na 18 Ugushyingo 2024.
Nteziryayo yahamagaranywe na bagenzi be batatu bakinana muri CF Montréal FC y’abatarengeje imyaka 18.
Umubyeyi we, Iradukunda Liliane akunze kugaragaza ko umuhungu we ari umukinnyi mwiza bityo abareberera ruhago mu Rwanda bagakwiye gutangira kumutekerezaho.
Abinyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kubigendamo biguru ntege.
Uyu mubyeyi yasubije umunyamakuru Jado Castar wari umubwiye ko Canada iri kumutyariza u Rwanda.
Yagize ati “Jado mba mbona Amavubi abitinzamo ukuntu kuko nagira imyaka 18 bizaba birangiye kandi birihuta cyane. Agatima kanjye kaba kegamiye ku Amavubi cyane ibyo ni ihame.”
Ikipe y’Igihugu ya Canada yateguye iyi mikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 iteganyijwe muri Gashyantare 2025.
Jado mba mbona Amavubi abitinzamo ukuntu kuko nagira 18 ans bizaba birangiye kandi birihuta cyane. Gusa agatima kanjye kaba kegamiye ku mavubi cyane ibyo ni ihame. Murakoze cyaaane babyeyi
— Iradukunda liliane (@liraduku) November 6, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!