Amakipe yombi yahuye ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025, mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, urangira impande zombi zinganyije ibitego 2-2.
Nyuma y’uyu mukino, Seninga yavuze ko abantu badakwiriye kumufata nk’umwana w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu gihe yahuye na yo ari mu kandi kazi, ari na yo mpamvu yatumye yihagararaho.
Ati “Mbere y’uko umuntu aba umutoza aba yarabanje kuba umukinnyi. Dufite amakipe twanyuzemo, kuri njye naciye muri Intare FC. Ni ikipe ya kabiri ya APR FC, byumvikane ko hari isano.”
“Ubu rero ndi muri Etincelles FC nkaba umukozi wayo, bivuze ko ntaho nari mpuriye na APR FC. Iyo ni yo mpamvu mwabonye ko n’umusaruro wavuyemo wari mwiza. Abari babyiteze rero bamenye ko nari mu kazi. Kuba narahanyuze nta ngaruka mbi bigomba kugira ku ikipe ndimo.”
Seninga kandi yongeyeho ko ari inota ryari rikenewe cyane n’iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu, dore ko igihanganye no kubona amanota ahagije yayifasha “kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri”.
Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Rayon Sports n’amanota 50, igakurikirwa na APR FC ifite 49. Etincelles FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 29.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!