00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Seninga yakomoje ku mpamvu atajenjekeye APR FC yamureze

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 April 2025 saa 09:35
Yasuwe :

Umutoza wa Etincelles FC, Seninga Innocent, yagaragaje ko yahuye na APR FC yiyambuye umwambaro wo kuba ari ikipe yamureze, ahubwo agakora akazi ke akayitesha amanota.

Amakipe yombi yahuye ku Cyumweru, tariki ya 20 Mata 2025, mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, urangira impande zombi zinganyije ibitego 2-2.

Nyuma y’uyu mukino, Seninga yavuze ko abantu badakwiriye kumufata nk’umwana w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu gihe yahuye na yo ari mu kandi kazi, ari na yo mpamvu yatumye yihagararaho.

Ati “Mbere y’uko umuntu aba umutoza aba yarabanje kuba umukinnyi. Dufite amakipe twanyuzemo, kuri njye naciye muri Intare FC. Ni ikipe ya kabiri ya APR FC, byumvikane ko hari isano.”

“Ubu rero ndi muri Etincelles FC nkaba umukozi wayo, bivuze ko ntaho nari mpuriye na APR FC. Iyo ni yo mpamvu mwabonye ko n’umusaruro wavuyemo wari mwiza. Abari babyiteze rero bamenye ko nari mu kazi. Kuba narahanyuze nta ngaruka mbi bigomba kugira ku ikipe ndimo.”

Seninga kandi yongeyeho ko ari inota ryari rikenewe cyane n’iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu, dore ko igihanganye no kubona amanota ahagije yayifasha “kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri”.

Kugeza ubu Shampiyona y’u Rwanda iyobowe na Rayon Sports n’amanota 50, igakurikirwa na APR FC ifite 49. Etincelles FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 29.

Seninga Innocent yatesheje amanota APR FC yamureze avuga ko ntaho yari ahuriye na yo
APR FC yahagamwe na Etincelles zinganya ibitego 2-2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .