Ntabwo tuzahora mu itangazamakuru tuvuga ibintu bipfuye- Kiyovu Sports ivuga ku ibaruwa ya Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kamena 2020 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwavuze ko nta byinshi bwatangaza ku ibaruwa bwandikiwe na Rayon Sports ibumenyesha ko bwasinyishije umunyezamu Kimenyi Yves mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu cyumweru gishize nibwo Kimenyi Yves wari umaze umwaka umwe muri Rayon Sports, yasinye imyaka ibiri muri Kiyovu Sports atanzweho miliyoni 16 Frw.

Ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena, Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports iyimenyesha ko umukinnyi wayo yasinyishije, yari agifite amasezerano ndetse niba koko bamwifuza, bagomba gukurikiza amategeko, bakegera Rayon Sports, hakabaho ibiganiro.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports akaba n’Umuvugizi wayo, Ntalindwa Théodore, yavuze ko Rayon Sports igomba kumenya ibikubiye mu masezerano y’umukinnyi kuko batazahora mu itangazamakuru bavuga ibintu bipfuye.

Ati “Ntacyo nyivugaho iriya. Ntacyo nayivugaho kuko bazabanze basome amasezerano y’umukinnyi wabo, ntabwo tuzajya twirirwa mu binyamakuru no mu maradiyo tuvuga ibintu bipfuye amaso. Twaba tubahaye ibyo batagombwa.”

Ubwo yagurwaga na Rayon Sports muri Nyakanga 2019, Kimenyi Yves yahawe miliyoni 2 Frw gusa muri miliyoni 8 Frw yari yemerewe.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu masezerano Kimenyi Yves , Rutanga Eric na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports basinye mu mpeshyi ya 2019, bashyizemo ingingo ivuga ko nibigera tariki ya 30 Kanama 2019 batarishyurwa amafaranga yose, amasezerano nta gaciro azaba agifite.

Iyi ngingo ikaba ari kimwe mu byashingiweho Kimenyi na Rutanga [waguzwe na Police FC] bava muri Rayon Sports iheruka guhemba muri Mutarama 2020 ndetse ikaba yarahagaritse imishahara y’abakozi kuva muri Mata kubera icyorezo cya Coronavirus.

Visi Perezida wa mbere wa Kiyovu Sports akaba n’Umuvugizi wayo, Ntalindwa Théodore afata ifoto na Kimenyi Yves nyuma yo kumusinyisha imyaka ibiri mu cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .