00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo nishimiye buri kimwe cyabaye - Nwobodo watandukanye na APR FC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 13 February 2025 saa 12:45
Yasuwe :

Umunya-Nigeria, Johnson Chidiebere Nwobodo, uheruka gutandukana na APR FC, yatangaje ko atishimiye ubuzima yabayemo.

Uyu mukinnyi ni yo nteruro rukumbi yatangarije IGIHE. Ati “Ntabwo nishimiye buri kimwe cyabaye muri APR FC.”

Johnson yageze muri APR FC muri Nyakanga 2024 gusa ntabwo yabonye umwanya wo gukina, byatumye atandukana na APR FC muri Mutarama 2025 ku bwumvikane bw’impande zombi.

Uyu mukinnyi si we gusa watandukanye na APR FC kuko yajyanye na mugenzi we Godwin Odibo nawe wananiwe gufatisha.

Iyi kipe yabasimbuje, Abanya-Uganda barimo Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bari kubanza mu kibuga kuva bayigeramo.

Johnson Nwobodo ntabwo yabonye umwanya wo gukina muri APR FC
Johnson Chidiebere Nwobodo yatangaje ko atishimiye ubuzima yabayemo muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .