00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo nagereranya umutoza w’ubu n’uwagiye-Manzi Thierry

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 26 March 2025 saa 08:25
Yasuwe :

Kapiteni wungirije w’Ikipe y’Igihugu, Manzi Thierry, yatangaje ko hakiri kare kugereranya umutoza Adel Amrouche na Frank Torsten yasimbuye.

Ibi yabigarutseho nyuma yo kunganya na Lesotho igitego 1-1, mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Ni umukino wasize benshi bongeye kugarura mu majwi umutoza Frank utarongerewe amasezerano, aho benshi mu bari muri Stade Amahoro bagaragaza ko yari akwiye kuyongererwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Kapiteni wungirije Manzi Thierry wari wayoboye bagenzi muri uyu mukino kuko Bizimana Djihad atakinnye kubera amakarita, yavuze ko hakiri kare ku kugereranya aba bombi.

Yagize ati “Buri mutoza aba afite filozofiya ye. Ntabwo nagereranya abatoza duheruka n’ab’ubu. Umutoza ni mushya nta mwanya uhagije yabonye wo kureba Shampiyona yacu.”

Yakomeje agira ati “Ikindi iyi mikino yaje vuba kuri we kuko hari ibyo akiri kutwigisha tutarumva neza ndetse ari no kugerageza kugendera ku byari bisanzwe. Ntekereza ko mu minsi mike iri imbere tuzitwara neza birenze uko twitwaraga.”

Amourche ntabwo yagize intangiriro nziza mu Ikipe y’Igihugu kuko imikino ibiri yatoje yanganyirije mu rugo na Lesotho igitego 1-1, anatsindwa na Nigeria ibitego 2-0.

Byatumye u Rwanda rutakaza umwanya wa mbere rujya ku wa kabiri n’amanota umunani, runganya na Bénin ya gatatu, ziri inyuma ya Afurika y’Epfo ya mbere ifite 13. Nigeria ya kane ifite arindwi, Lesotho ikagira atandatu ndetse na Zimbabwe ya nyuma ikagira amanota atatu.

Manzi Thierry yagaragaje ko hakiri kare kugereranya abatoza bashya na Frank Torsten basimbuye
Igitego cya Jojea Kwizera ntabwo cyari gihagije ngo gihe intsinzi Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .