Uyu mutoza uheruka gutangaza ko azarekera aho ibijyanye n’ubutoza ubwo amasezerano afitanye n’Amavubi azaba ashojwe, yongeye kubazwa niba koko ibyo yatangaje byari ukuri ubwo yari amaze gushyira hanze urutonde rw’abakinnyi azifashisha ku mikino ibiri ya Benin iteganyijwe tariki ya 11 na 15 Ukwakira.
Avuga kuri ibi, Trosten umaze iminsi yitwarana neza n’Amavubi yavuze ko atarafata icyemezo neza ariko byose bizaterwa n’ibiganiro azagirana na Ferwafa ku bijyanye no kongera amasezerano.
Yagize ati “Byose bizaterwa n’uko ibiganiro bizaba byagenze ariko nibigera mu Ukuboza ntarongera amasezerano, rwose byashoboka ko nzahita nsezera ku butoza.”
“Iyo ndebye mbona Ferwafa itanyemera nk’umutoza ukwiye kuyobora Amavubi, iyo bitaba ibyo baba baranganirije. Gusa reka dutegereze turebe iyo bizagana.”
Frank Trosten akaba yananenze Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, aho kugeza uyu munsi batari bamenya igihugu bazakina mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike ya CHAN ndetse u Rwanda nta n’ubwo ruzi niba ruzakina iyi mikino.
Amavubi yahamagaye abakinnyi bitegura imikino ibiri u Rwanda ruzahuriramo na Bénin tariki 11 muri Côte d’Ivoire na tariki 15 Ukwakira 2024 mu mukino uzakinirwa kuri Stade Amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!