00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo byabaho mu mwaka umwe - Umutoza wa APR FC ku guhatana ku rwego Nyafurika

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 June 2024 saa 08:08
Yasuwe :

Umunya-Serbia Darko Nović wemejwe nk’Umutoza Mushya wa APR FC mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, yagaragaje ko kugira ngo iyi kipe ihatane ku ruhando mpuzamahanga bitakunda mu gihe cya vuba.

Uyu mutoza amaze icyumweru ageze mu Rwanda aho yatangiye ibikorwa byo gukoresha imyitozo ikipe yasanze ihari mu gihe abandi bashya barimo abanyamahanga bari kuyigeramo ubu.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na B&B Kigali yavuze byinshi ku kazi kamutegereje muri APR FC harimo kuyiha igitinyiro ku mikino yo ku rwego rwa Afurika.

Darko yabanje kuvuga ko uko yiyumva kuva yagera muri APR FC ndetse n’uko ateganya kwitwara hagati ye n’abo bazaba bakorana umunsi ku munsi.

Ati “Mu by’ukuri navuga ko nishimye cyane kandi nizera ko hari icyo nzakora ahangaha. Izina ryanjye nzaryemereza ahangaha kandi ngire icyo nkorera APR. Ngerageza kubaha abo tuzaba turi kumwe kandi nibyo nzakora mu myaka itatu yose nzaba ndi ahangaha nk’uko biri mu masezerano.”

“Icya mbere ni ukwisanga mu gihugu, mu ikipe, nkabanza nkanisanisha n’imitekerereze y’abatuye ahangaha. Ntekereza ko aribyo bifasha ku buryo bukomeye n’icyo ugiye gukorana n’Ikipe yawe.”

Kuva yagera muri iyi kipe benshi bizeye ko azayifasha guhatana n’anadi makipe ariko avuga ko ari urugendo rukomeye rudashoboka mu gihe gito nk’uko benshi babyifuza.

Ati “Nditeguye ariko ni urugendo, kuko ntabwo byabaho mu mwaka umwe, ni ugukora gahunda nziza y’igihe kirekire cy’ahazaza h’iyi kipe ubundi tugakurikira intambwe ku yindi.”

“Ibyo rero tugomba kubyitondera igihe duhitamo abakinnyi tuzana. Tugomba kuzana abanyamwuga baza gukina hano ndetse bakaza gukorana n’abanyempano bakiri bato bo mu Rwanda. Hamwe n’igihe ntekereza ko tuzakora ikipe ikomeye, ituje kandi ishobora kuba yahangana ku mugabane wa Afurika.”

Uyu mugabo w’imyaka 52, ni umwe mu bafite ubunararibonye ku Mugabane wa Afurika kuko yanyuze mu makipe arimo ES Sétif yo muri Algérie, US Monastir yo muri Tunisie n’Ikipe y’Igihugu ya Libya.

Umunya-Serbia Darko Nović yahamije ko guhatana ku rwego Nyafurika bisaba igihe cyo kubitegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .