Nta murwayi mushya wa Coronavirus wabonetse mu cyiciro cya gatandatu cy’ibipimo byafashwe muri Premier League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Kamena 2020 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, yatangaje ko nta murwayi mushya wa Coronavirus wabonetse mu bipimo 1195 byafashwe mu cyiciro cya gatandatu, muri iki cyumweru.

Icyiciro cya gatandatu cy’ibipimo bimaze gufatwa mu gihe cy’ibyumweru bitatu, cyakozwe ku wa Kane no ku wa Gatanu nyuma y’uko amakipe amaze icyumweru akora imyitozo abakinnyi bakoranaho ndetse amwe akaba yaratangiye gukina imikino ya gicuti.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, rigira riti “Premier League uyu munsi iremeza ko ku wa Kane tariki ya 4 Kamena no ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena, abakinnyi n’abandi bo mu makipe 1195 bapimwe COVID-19. Muri abo, nta wasanganywe icyo cyorezo.”

Iyi ni inkuru nziza kuri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza iteganya gusubukurwa mu minsi 10 iri imbere.

Ni ku nshuro ya kabiri hatabonetse umurwayi mu bipimo byafashwe amakipe yose 20 mu byiciro bitandatu by’ibipimo bimaze gufatwa mu gihe umuntu umwe ari we byagaragaye ko yanduye Coronavirus mu byiciro bitatu biheruka.

Kuva iyi gahunda itangiye, Premier League imaze gufata ibipimo 6274. Abanduye icyorezo cya COVID-19 ni 13 gusa. Umukinnyi uzongera kugaragaraho iki cyorezo azajya yishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

Premier League izongera gusubukurwa nyuma y’iminsi 100 ihagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Uko amakipe azahura mu mikino 32 y’iminsi itatu ibanza byatangajwe ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena, hamwe n’iya ¼ y’Igikombe cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA Cup) kizakinwa hagati ya tariki ya 27 n’iya 28 Kamena.

Imikino 92 isigaye muri Premier League, izaba mu muhezo, yerekanwe na Sky Sports, BT Sport, BBC Sport cyangwa Amazon Prime.

Premier League izasubukurwa Aston Villa ihura na Sheffield United tariki ya 17 Kamena mbere y’uko Manchester City yakira Arsenal kuri uwo mugoroba.

Abakinnyi ba Premier League bazajya bapimwa Coronavirus inshuro ebyiri mu cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .