Ibi ni bimwe mu byo batangarije mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, cyagaragazaga aho imyiteguro yabo igeze mu mukino bafitanye na Super Eagles.
Eric Nshimiyimana, yavuze ko uyu ari umukino biteguye neza kandi amahirwe ari ku ruhande rw’u Rwanda.
Ati “Uyu mukino tuwiteguye neza kandi tuzabona intsinzi. Tuyoboye Itsinda n’amanota arindwi, Nigeria ikagira atatu. Si twe dufite igitutu ahubwo ni bo bagifite.”
Kapitni Bizimana Djihad yunze mu rye, avuga ko abakinnyi b’u Rwanda bameze neza kandi bazakora ibishoboka byose bagaha ibyishimo Abanyarwanda bose.
Ati “Uyu munsi dufite abakinnyi beza badafite ubwoba, icyo ni kimwe mu byo dushingiraho tuvuga ko tuzabona intsinzi. Nta bwoba dufite kandi icyizere ni cyose mu bakinnyi tumeze neza. Nitubasha kwirinda amakosa tuzatsinda umukino.”
U Rwanda ruzahura na Nigeria ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro, aho amakipe yombi ahanganiye itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.















Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!