Manchester United iheruka gutsindirwa mu rugo na Tottenham ibitego 3-0, mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Bwongereza.
Ubwo yateguraga uwo azahuramo na FC Porto muri UEFA Europa League, ku wa Kane, tariki 3 Ukwakira 2024, Umutoza Eric Ten Hag yatangaje ko ibihe ikipe irimo bitagakwiye guhangayikisha abakunzi bayo kuko bashobora kuzasoza umwaka neza.
Ati “Nta cyoroha, gusa nta gikwiye kuduhangayikisha kuko ibibazo turimo twabisohokamo.”
Manchester United imaze gutsinda imikino itatu gusa mu marushanwa yose, aho yatsinze Fulham na Southampton ndetse na Barnsley muri Carabao Cup.
Mu mwaka wa mbere muri iyi kipe, Ten Hag yasoje ku mwanya wa gatatu, yegukana Carabao Cup ndetse anagera ku mukino wa nyuma wa FA Cup.
Mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe yasoje ku mwanya wa munani ari wo mwanya mubi yagize mu mateka ya Premier League.
Uyu Muholandi yahise yongezwa amasezerano azamugeza mu mpeshyi ya 2026, ibyo yise kunga ubumwe bityo abafana bagakwiye kwihangana.
Ati “Mu mpeshyi twahisemo kunga ubumwe hamwe n’ubuyobozi bushya. Twarabyemeranyije kandi twese turi kubikurikiza. Turabizi twese ko uyu mwaka ari uwo kongeramo abakinnyi bato kuko turi mu bihe byo guhindura ikiragano.”
“Barabizi ko mu myaka itandatu ishize yose, natwaraga ibikombe kandi n’ubu niyo ntumbero. Iyo ubuze icyizere utakaza byose rero tugomba kuguma ku ntego yacu.”
Yakomeje avuga ko iyi kipe iri mu bihe byo gusimbuza abakinnyi bityo ibi byose bitwara igihe.
Ati “Hashize igihe kinini turi guhindura ikiragano. Kuva nagera aha, twari tubizi ko tugomba guhindura, aho tugomba gusimbuza abakinnyi bakuze. Amahitamo yacu ni ukuzana abakinnyi bakiri bato kandi ibyo bitwara igihe kugira ngo bamenye umukino, umuco mushya kandi ibyo byose bitwara igihe.”
Ku wa Kane, Manchester United izasura FC Porto muri Europa League, mu gihe ku Cyumweru, tariki 6 Ukwakira 2024, iyi kipe izakina na Aston Villa muri Premier League.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!