Nsoro yari umusifuzi mpuzamahanga wo hagati kuva mu 2016 mu gihe Bwiliza Raymond yashyizwe kuri urwo rutonde na FIFA mu 2012 nk’umusifuzi mpuzamahanga wo ku ruhande.
Mu mpera za buri mwaka ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryemeza abasifuzi mpuzamahanga mu bihugu bitandukanye, aho u Rwanda rumaze igihe rwemerewe 17 barimo abo hagati barindwi n’abungirije 10.
Mu bazaba bari kuri urwo rutonde mu 2025 hiyongereyeho Nsabimana Célestin usifura hagati ndetse na Habumugisha Emmanuel usifura ku ruhande.
Undi musifuzi mushya wo mu Rwanda, uzambara ‘badge’ ya FIFA mu 2025, ni Byukusenge Henriette wafashe umwanya wa Mukansanga Salima uheruka gusezera ku gusifura mu kibuga hagati, ariko akazakomeza gukora nk’umusifuzi ukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR].
Abasifuzi Mpuzamahanga b’Abanyarwanda mu 2025:
Abasifuzi bo hagati (Abagabo): Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience Fidèle na Nsabimana Célestin.
Abasifuzi bo ku ruhande (Abagabo): Ndayisaba Saïd Hamisi, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Hamugisha Emmanuel,
Abasifuzi bo hagati (Abagore): Umutoni Aline na Byukusenge Henriette.
Abasifuzi bo ku ruhande (Abagore): Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Mukayirangwa Régine na Akimana Juliette.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!