Mu Ukuboza 2024, ni bwo Nshuti Innocent yatandukanye na One Knoxville yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amezi 10 ayerekejemo.
Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US League One) yarangiye mu Ugushyingo, aho Nshuti ari mu bafashije One Knoxville gusoreza ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.
Akazi ke muri iyi kipe nubwo katari kakigaragara cyane kuko umwanya wo gukina wari muto, yabashije kwitwara neza mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bituma abengukwa n’amakipe yo muri Afurika ndetse no hanze yayo.
Mbere yo kugenda yatangarije B&B Kigali Fm ko atagiye mu igeragezwa ahubwo agiye “kureba ko twarangizanya ibiganiro hakaba habaho gusinya, nibiramuka bigenze neza ikipe n’igihugu byose bizatangazwa.”
Ni ku nshuro ya gatatu, Nshuti agiye gukinira ikipe yo hanze y’u Rwanda, kuko mu 2018 na bwo yanyuze muri Stade Tunisien yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia, akayivamo asubira muri APR FC yongeye kumutanga muri One Knoxville.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!