00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshuti Innocent watandukanye na One Knoxville yerekeje i Burayi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 4 January 2025 saa 09:26
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Nshuti Innocent, yamaze kuva mu Rwanda, asiga atangaje ko agiye kurangizanya ibiganiro n’imwe mu makipe yagaragaje ko amwifuza.

Mu Ukuboza 2024, ni bwo Nshuti Innocent yatandukanye na One Knoxville yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amezi 10 ayerekejemo.

Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US League One) yarangiye mu Ugushyingo, aho Nshuti ari mu bafashije One Knoxville gusoreza ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.

Akazi ke muri iyi kipe nubwo katari kakigaragara cyane kuko umwanya wo gukina wari muto, yabashije kwitwara neza mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bituma abengukwa n’amakipe yo muri Afurika ndetse no hanze yayo.

Mbere yo kugenda yatangarije B&B Kigali Fm ko atagiye mu igeragezwa ahubwo agiye “kureba ko twarangizanya ibiganiro hakaba habaho gusinya, nibiramuka bigenze neza ikipe n’igihugu byose bizatangazwa.”

Ni ku nshuro ya gatatu, Nshuti agiye gukinira ikipe yo hanze y’u Rwanda, kuko mu 2018 na bwo yanyuze muri Stade Tunisien yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tunisia, akayivamo asubira muri APR FC yongeye kumutanga muri One Knoxville.

Nshuti Innocent yitwaye neza mu mikino y'Amavubi
Rutahizamu w'Amavubi Nshuti Innocent yerekeje i Burayi gushaka ikipe nshya
Nshuti Innocent yatandukanye na One Knoxville ataherukaga kubona umwanya wo gukina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .