00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshizirungu Hubert yagizwe Umuyobozi wa Tekinike muri Kiyovu Sports

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 6 January 2025 saa 03:34
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports FC bwamaze kwemeza ko Nshizirungu Hubert wabaye Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda yamaze kugirwa Umuyobozi wa Tekinike w’iyo kipe.

Kiyovu Sports FC iherutse gutandukana n’uwahoze ari umutoza mukuru wayo akaba n’umuyobozi wa tekinike, Bipfubusa Joslin, nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.

Urucaca rwahise rutangira gahunda yo gushaka abasimbura be, ku ikubitiro ihita yemeza umutoza Romami Marcel nk’uzafasha ikipe mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona ndetse akungirizwa na Malick Wade.

Nyuma y’aba bombi hahise hemezwa ko Nshizirungu Hubert w’imyaka 51 ari we uzakomeza inshingano zo kuba Umuyobozi wa Tekinike muri Kiyovu Sports.

Biteganyijwe ko uyu mugabo wakiniye Kiyovu Sports kuva akiri muto kugeza akuze, ashobora kuzagera mu Rwanda tariki ya 15 Mutarama 2025.

Andi makipe yakiniye harimo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Rwanda B] mu 1998, ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya CECAFA cyaberega mu Rwanda, ari nacyo gikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rufite.

Yahagaritse gukina mu mwaka w’imikino wa 2005/06 avuye muri ATRACO FC, yerekeza i Burayi by’umwihariko mu mujyi wa Lyon wo mu Bufaransa, ari naho azaturuka ubwo azaba agarutse muri Kiyovu Sports.

Kugeza ubu yatangiye gahunda yo guteza imbere umupira w’u Rwanda ahereye mu bana bakiri bato, binyuze mu irerero yashinze ryitwa Better Future Football Academy.

Nshizirungu Hubert yagizwe Umuyobozi wa Tekinike muri Kiyovu Sports
Nshizirungu Hubert afite itego zo kuzamura abana bato

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .