00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshimiyimana Imran wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kanama 2021 saa 10:53
Yasuwe :
0 0

Musanze FC yamaze gusinyisha Nshimiyimana Imran wakiniraga Rayon Sports mu myaka ibiri ishize, aho yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Nshimiyimana Imran nta kipe yari afite nyuma yo gusoza amasezerano muri Rayon Sports ndetse akaba atazakomezanya na yo.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kanama 2021, ni bwo yagiranye ibiganiro bya nyuma n’ubuyobozi bwa Musanze FC, yemera gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mukinnyi yashyize umukono ku masezerano ndetse yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Musanze FC uzajya wambara nimero eshanu.

Nshimiyimana yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu 2012 ubwo yakiniraga AS Kigali.

Ku mpera z’uwo mwaka ni bwo yagiye muri Police FC yakiniye imyaka itanu mbere yo kugurwa na APR FC, aho yavuye ajya muri Rayon Sports mu 2019.

Nshimiyimana Imran wakinaga muri Rayon Sports, yasinyiye Musanze FC
Nshimiyimana yahawe amasezerano y'imyaka ibiri
Perezida wa Musanze, Tuyishimire Placide, yifotozanya na Nshimiyimana Imran nyuma yo gusinya amasezerano muri iki gitondo
Nshimiyimana uzajya wambara nimero 5, yabaye umukinnyi wa mbere usinyishijwe na Musanze FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .