Nshimiyimana Eric yongeye kugirwa umutoza wa AS Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Nyakanga 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi havugwa ko umutoza Nshimiyimana Eric ashobora gusubira muri AS Kigali, byemejwe n’iyi kipe kuri uyu wa Kane aho yerekanye uyu mutoza amaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

IGIHE yari yatangaje ko Nshimiyimana Eric ari we ushobora gutoza AS Kigali nyuma y’uko imutanze mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, nk’uzayitoza muri CAF Confederation Cup y’umwaka utaha w’imikino.

Iyi kipe yegukanye igikombe cy’Amahoro yongeye gusinyisha Nshimiyimana Eric bari baratandukanye mbere y’uko umwaka ushize w’imikino utangira kuko atabashije kuyihesha igikombe cya shampiyona ya 2017/18, akaba uwa kabiri inyuma ya APR FC.

Nshimiyimana yahise asimburwa na Masudi Djuma utarabashije gusoza umwaka ushize w’imikino kuko yirukanywe mu mikino yo kwishyura, ikipe igasigaranwa na Mateso Jean de Dieu usanzwe ari umutoza wungirije.

AS Kigali igaruye uyu mutoza uri mu beza b’abanyarwanda kugira ngo azayifashe kugera kure muri CAF Confederation Cup no kwitwara neza mu mwaka utaha w’imikino mu Rwanda.

Ikipe y’Umujyi yaguze abakinnyi 11 bakomeye barimo amazina amenyerewe mu Rwanda nka kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’; Haruna Niyonzima, umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame na myugariro Rusheshangoga Michel.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru, AS Kigali ni bwo yasezereye abakinnyi 12 kugira ngo bahe umwanya aba bashya yaguze.

Nshimiyimana Eric wabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’igihugu ndetse akaba ari no mu bakinnye CAN 2004, yanatoje kandi Amavubi mu bihe bitandukanye.

Uyu mutoza yatoje andi makipe atandukanye nka APR FC na Kiyovu Sports mu gihe yaherukaga gusinyishwa na AS Kigali mu 2014, aho yayimazemo imyaka ine mbere y’uko batandukana mu Ukwakira 2018.

Ubwo AS Kigali yaherukaga kujyana na Nshimiyimana Eric muri CAF Confederation mu 2014, basezerewe mu ijonjora rya gatatu na Difaâ El Jadidi yo muri Maroc ku bitego 3-1.

Nshimiyimana Eric yongeye kugirwa umutoza wa AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza