Mu muhango wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho iyi kipe ikorera, Nshimiyimana Eric wari wasoje umwaka umwe yahawe muri Nyakanga 2019, yasinye undi mwaka atoza AS Kigali.
Nshimiyimana Eric azungirizwa n’abarimo Mutarambirwa Djabil wari Umutoza wungirije muri Kiyovu Sports ariko akaza gusezererwa n’iyi kipe yo ku Mumena.
Higiro Thomas azakomeza gutoza abanyezamu ba AS Kigali mu gihe Mateso Jean de Dieu wari umutoza wungirije ndetse akaba yarafashije AS Kigali kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2019, yasezerewe.
Nshimiyimana Eric wabaye umukinnyi ukomeye mu Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse akaba ari no mu bakinnye CAN 2004, yanatoje kandi Amavubi mu bihe bitandukanye.
Ni ku nshuro ya gatatu ari gutoza AS Kigali nyuma yo kuyibamo mu 2011 mu gihe kandi yanayitoje hagati ya 2014 na 2018, yirukanwa nyuma yo kunanirwa kwegukana Shampiyona ya 2018/19.
Nshimiyimana yatoje andi makipe atandukanye nka APR FC na Kiyovu Sports.
AS Kigali ishobora guserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2020/21, ariko icyemezo cya nyuma ku ikipe izasohoka hagati yayo na Rayon Sports, kizafatwa na FERWAFA.
Ikipe y’Abanyamujyi yasoje Shampiyona ya 2019/20 iri ku mwanya wa karindwi, ariko ishobora gusohoka bitewe n’uko yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2019 mu gihe cya 2020 cyasheshwe nyuma yo gukina ijonjora rimwe hagahita haza icyorezo cya Coronavirus.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!