Tariki 10 Mutarama 2023 ni bwo Ndayiragije yatandukanye na Bugesera FC ku bwumvikane bw’impande zombi. Yasubiye iwabo mu Burundi aho tariki 25 yasinye amaseserano y’imyaka ibiri atoza Ikipe y’Igihugu, Intamba mu Rugamba.
Ikipe ye bagitandukana, yatangiye urugendo rwo gushaka umutoza ndetse uwayiguye ku mutima ni Nshimiyimana Eric.
Ibinyujije ku mbugankoranyamabaga zayo, iyi kipe isanzwe iterwa inkunga n’Akarere ka Bugesera yamuritse Nshimiyimana Eric nk’Umutoza Mukuru mushya nyuma y’iminsi 16 ifitwe na Mutarambirwa Djabir by’agateganyo.
Yagize iti “Turabamenyesha ko Eric Nshimiyimana ubu ari umutoza mukuru w’Ikipe ya Bugesera FC mu gihe kingana n’umwaka umwe n’igice.”
Ku rutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere imaze gukinwa imikino 16, Bugesera FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 19 n’umwenda w’ibitego bibiri.
Nshimiyimana azatangira akazi muri Bugesera FC atoza imikino irimo uwa Gorilla FC azakira tariki 29 Mutarama kuri Stade ya Bugesera; mbere yo gusura Espoir FC ku wa 5 Gashyantare akabona kwakira Musanze FC tariki 12 Gashyantare 2023.
Nshimiyimana Eric nta kipe yatozaga nyuma yo gusezererwa na AS Kigali igihe yatsindwaga na Rayon Sports tariki 18 Ukuboza 2021. Icyo gihe yasezerewe ashinjwa umusaruro muke muri iyi Kipe y’Abanyamujyi.
Uyu mugabo w’imyaka 50, yatoje Ikipe y’Igihugu nk’Umutoza Mukuru ndetse n’Uwungirije, yanyuze muri APR FC, Kiyovu Sports na AS Kigali. Afite ubunararibonye kuko yakiniye Amavubi hagati ya 1996 na 2004.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!