Nshimirimana yageze muri APR FC mu mwaka ushize, imutangaza nk’umunyamahanga wa mbere ubwo yari ihinduye politiki yo gukinisha abanyarwanda gusa.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yarayifashije cyane mu mwaka w’imikino wa 2023/24 ndetse begukana n’Igikombe cya Shampiyona ari na cyo cya mbere yari atwaye mu Rwanda.
Nubwo bimeze bityo ariko yagezemo hagati agira imvune yatumye hari imwe mu mikino asiba no gutuma adahozaho ku muvuduko we.
Nyuma y’amakuru avuga ko hari bamwe mu bakinnyi ba APR FC bashobora gutandukana na yo, uyu ari mu bagarutsweho ndetse kugeza ubu ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bwemereye IGIHE ko uyu mukinnyi batazakomezanya.
Nshimirimana w’imyaka 24 yanyuze mu yandi makipe akomeye arimo Rukinzo FC y’i Burundi yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports ndetse anakinira Ikipe y’Igihugu y’u Burundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!