Amakuru IGIHE ifite ni uko muri iki cyumweru ari bwo Pitchou yongeye kuvugurura amasezerano yari afitanye na APR FC bemeranya ko yasubizwa uko yahoze agakomeza guhabwa ibyo yahabwaga mu mezi arenga atandatu asigaje ngo ayarangize.
Uyu mukinnyi yari yarasubiye i Burundi aho yari amaze igihe, bikaba biteganyijwe ko atangirana imyitozo na bagenzi be nyuma y’umukino wa As Kigali.
Pichou yaje muri APR FC mu mwaka wa Shampiyona wa 2023-2024, aba umunyamahanga wa mbere usinyishijwe n’iyi kipe nyuma yo kumara imyaka irenga 10 ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yari amaze imyaka ibiri yitwara neza muri Kiyovu Sports, gusa ibihe byiza yagiriye mu Rucaca ntibyakomereza muri APR FC, bituma atabona iminota myinshi yo gukina nk’uko byari byaragenze mu mwaka wabanje.
Ibintu byaje kuba bibi kurushaho ubwo hazaga umutoza mushya Darko Nović waziye rimwe n’abakinnyi bandi bashya barimo abakina mu kibuga hagati ku mwanya usanzwe ukinaho uyu Pichou, bituma no kuza mu bakinnyi 22 bakora imyitozo bigorana.
Ubwo APR FC yari mu mikino ya CECAFA, Pitchou yifashishwaga n’abatoza nka myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, ku buryo yasimburaga Claude Niyomugabo, gusa uyu mwanya bivugwa ko atawiyumvagamo ari na yo mpamvu yasabye kwigendera.
Pitchou agiye guhatanira umwanya na Taddeo Lwanga, Seidu Dauda, Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan, Mugiraneza Frodouard, Ruboneka Bosco na Richmond Lamptey.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!