Ikipe y’Igihugu yatangiye kwitegura umukino wa ¼ cya CHAN 2020 uzaba ku Cyumweru.
Amakuru meza ayivugwamo ni uko umukinnyi wo hagati, Nsabimana Eric ‘Zidane’, wari umaze iminsi 10 yaravunitse, yasubukuye imyitozo na bagenzi be.
Nsabimana yakinnye iminota 30 ya nyuma ku mukino wa Uganda ariko agira imvune y’umutsi, yatumye asiba umukino wa Maroc n’uwa Togo.
Umuganga w’Ikipe y’Igihugu, Dr Rutamu Patrick, yari yavuze ko uyu mukinnyi ukina hagati, azamara hanze hagati y’iminsi 10 na 15.
Uretse Nsabimana ‘Zidane’, Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yakiriye amakuru meza yo gusubukura imyitozo kwa Iradukunda Bertrand utarakinnye umukino wa Togo ku wa Kabiri kubera imvune yagiriye mu myitozo ubwo yagonganaga na mugenzi we.
Iradukunda Bertrand ukina ku mpande asatira izamu, yasubukuye imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kuri Middle Farm Stadium, akora ku giti cye mu gihe hagitegerejwe ko akira neza.
Yari yabanje mu kibuga ku mukino wa Uganda, akina iminota 74 mbere yo gusimburwa na Manishimwe Djabel mu gihe ku mukino wa Maroc yakinnye iminota 33 ya nyuma asimbuye Sugira Ernest.
Kuri uyu mugoroba ni bwo u Rwanda rumenya ikipe ruzahura na yo muri ¼ cya CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, aho ruzakina n’iba iya mbere mu itsinda D hagati ya Guinea, Zambia na Tanzania.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!