Amakipe y’u Rwanda na Lesotho azahurira muri Stade Amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Kuri ubu, Ikipe y’Igihugu ya Lesotho yamaze gutangira imyitozo ku bakinnyi bakina iwabo, mbere y’uko umutoza Notsi atangaza 23 azifashisha ku mikino ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda.
Abakinnyi bari mu myitozo bahura ku wa Mbere no ku wa Kabiri, mu mpera z’icyumweru bakongera gusubira mu makipe yabo.
Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa internet rwa CAF, Umutoza wa Lesotho, Leslie Notsi, yabajijwe uko yitegura imikino ya Afurika y’Epfo n’u Rwanda, ashimangira ko ari amakipe akomeye.
Ku Rwanda, Notsi yagize ati “U Rwanda ruyoboye itsinda. Bakinnye neza, batsinda amakipe meza, ubwo bari bahuye na Afurika y’Epfo na Nigeria. Rero twizeye undi mukino ugoye, ariko si ubwa mbere nk’uko mubizi, ku bindi bihugu bikomeye twakinnye, twabashije kubona umusaruro mwiza. Tuzajya hariya tugiye gukora ibishoboka byose.”
Lesotho ni iya kane mu Itsinda C n’amanota atanu, aho irushwa amanota abiri n’u Rwanda, Afurika y’Epfo na Bénin.
Mu mukino ubanza uheruka guhuza ibihugu byombi muri Kamena 2024, u Rwanda rwatsindiye Lesotho muri Afurika y’Epfo igitego 1-0 cya Kwizera Jojea.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!