Le Graët yatangiye kuyobora iri Shyirahamwe kuva mu mwaka wa 2011, ariko yaje gukoza agati mu ntozi ubwo yatangazaga ko Zidane wanditse amateka mu Ikipe y’u Bufaransa, nta bushobozi afite bwo gutoza Ikipe y’Igihugu.
Uyu mugabo w’imyaka 81 yavuze ko umusaruro Zidane yagize nka Kapiteni wa Les Bleus atari wo gusa watuma ahabwa izindi nshingano, ku buryo yashobora kuyobora Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Noël Le Graët yavuze kandi ko atazi ndetse atanitaye ku byo Zidane yagezeho. Yamusabye kujya ahandi yifuza, anibutsa abafana ko niba hari abategereje ko Deschamps yagenda baheba.
Zinedine Zidane watoje Real Madrid akanayigiriramo ibihe byiza, afatwa nk’umukinnyi wayo w’ibihe byose cyo kimwe no mu Ikipe y’u Bufaransa. Yanze inshingano zo gutoza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihita byibazwa niba ashobora gusimbura Didier Deschamps muri Les Bleus y’u Bufaransa.
Ntabwo byatinze, ku wa 7 Mutarama 2023, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa (FFF) ritangaza ko ryamaze kongerera amasezerano Deschamps uheruka kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022, azageza mu 2026.
Nyuma yo gutangaza aya magambo, Abafaransa batandukanye barimo Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu, Kylian Mbappé na Minisitiri wa Siporo, Amélie Oudéa Castéra, basabye ko Perezida w’iri Shyirahamwe yegura.
Kubera igitutu cy’abantu batandukanye bamushyizeho, Le Graët, yahise anyarukira ku rukuta rwe rwa Twitter asaba imbabazi z’ibyo yakoze, ariko biba iby’ubusa kuko inama y’igitaraganya yateranye ku bwe.
Nubwo iyi nama yarangiye ariko imyanzuro yayo ntihite ijya hanze, amakuru yamenyekanye avuga ko uyu mugabo yamaze kwirukanwa kuri izi nshingano zasigaranywe n’uwari umwungiriza we, Philippe Diallo.
Diallo agiye gukomeza gukurikiranira hafi ibikorwa by’iri shyirahamwe mu gihe hagishakwa umuyobozi mushya.
Kuba Le Graët yakuwe kuri izo nshingano, ntabwo byarangiriye aho kuko arakomeza gukurikiranwa ku bindi byaha ashobora kuba yarakoze akiri kuri uyu mwanya.
Ibyo byaha birimo ibigendanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashatse gukorera umwe mu bashinzwe gushakira ikipe y’u Bufaransa abakinnyi, Sonia Souid.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!