Ku wa 11 Mutarama 2023 ni bwo Noël Le Graët yakuwe ku nshingano zo kuyobora FFF. Yegujwe nyuma yo kwibasira no kwishongora kuri Zinedine Zidane, avuga ko uyu munyabigwi nta bushobozi afite bwo gutoza Ikipe y’Igihugu.
Aya magambo yatumye uyu mugabo w’imyaka 81 yijundikwa ndetse anakurwa ku mwanya wo kuyobora ruhago y’Abafaransa, umwanya yagiyeho mu 2011. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe na Minisiteri ya Siporo mu Bufaransa.
Nyuma yo kweguzwa, kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Mutarama 2023, Ubushinjacyaha bwa Paris bwatangiye gukora iperereza kuri Le Graët ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yashatse gukorera umwe mu bashinzwe gushakira Ikipe y’u Bufaransa abakinnyi, Sonia Souid.
Souid yabwiye L’Equipe na Radio ya RMC ko Le Graët yamubwiye ko niba ashaka ko amufasha agomba kwemera bakagirana ibihe byiza.
Le Graët yavuye ku buyobozi asize yongereye Didier Deschamps, amasezerano yo gutoza u Bufaransa azagera mu 2026.
Uyu mugabo yagombaga gusoza manda ye mu 2024, yasimbuwe na Philippe Diallo wahoze ari Visi Perezida we, uyoboye FFF by’agateganyo.
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Noël Le Graët uheruka kwegura ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.#SiporoHejuruCyane pic.twitter.com/66yJlxoMrn
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 17, 2023
Inkuru wasoma: Noël Le Graët wibasiye Zidane yakuwe ku nshingano zo kuyobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!