Amavubi yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 ku wa Gatanu, azakurikizaho Lesotho mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Myugariro Noe Uwimana ari mu bakinnyi bari bahamagawe n’Umutoza Adel Amrouche nk’uko ikipe ye ya Virginia Tech Hokies yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje ku wa Gatanu.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryandikiye ikipe Uwimana akinira, ariko igatinda gusubiza.
Ibyo byatumye Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, akura uyu mukinnyi mu mibare ye ndetse ntiyigeze amutangaza ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi yahamagaye habura icyumweru ngo Ikipe y’Igihugu ikine na Nigeria.
Uwimana w’imyaka 20, akinira Virginia Tech Hokies kuva muri Nyakanga 2023 ubwo yayigeragamo avuye muri Philadelphia Union.
Si ubwa mbere yari ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi kuko yaherukaga mu Ugushyingo 2023.
Yari yahamagawe kandi muri Kamena uwo mwaka hitegurwa umukino wa Mozambique, ariko yahise asubira iwabo muri Amerika akoze imyitozo inshuro imwe kuko yahise avunika.
Omborenga Fitina wa Rayon Sports na Uwumukiza Obed wa Mukura Victory Sports, wahamagawe nyuma asimbura Byiringiro Jean Gilbert wavunitse, ni bo bakina ku ruhande rw’iburyo bari mu Ikipe y’Igihugu iri kwitegura Lesotho.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!