00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Noe Uwimana yahamagawe mu Amavubi ntiyitabire

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 March 2025 saa 11:35
Yasuwe :

Myugariro ukina iburyo mu Ikipe ya Virginia Tech Hokies yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Noe Uwimana, yari yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yitegura Nigeria na Lesotho, ariko ntiyitabira ubutumire.

Amavubi yatsinzwe na Nigeria ibitego 2-0 ku wa Gatanu, azakurikizaho Lesotho mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wo mu Itsinda C wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Myugariro Noe Uwimana ari mu bakinnyi bari bahamagawe n’Umutoza Adel Amrouche nk’uko ikipe ye ya Virginia Tech Hokies yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje ku wa Gatanu.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryandikiye ikipe Uwimana akinira, ariko igatinda gusubiza.

Ibyo byatumye Umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche, akura uyu mukinnyi mu mibare ye ndetse ntiyigeze amutangaza ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi yahamagaye habura icyumweru ngo Ikipe y’Igihugu ikine na Nigeria.

Uwimana w’imyaka 20, akinira Virginia Tech Hokies kuva muri Nyakanga 2023 ubwo yayigeragamo avuye muri Philadelphia Union.

Si ubwa mbere yari ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi kuko yaherukaga mu Ugushyingo 2023.

Yari yahamagawe kandi muri Kamena uwo mwaka hitegurwa umukino wa Mozambique, ariko yahise asubira iwabo muri Amerika akoze imyitozo inshuro imwe kuko yahise avunika.

Omborenga Fitina wa Rayon Sports na Uwumukiza Obed wa Mukura Victory Sports, wahamagawe nyuma asimbura Byiringiro Jean Gilbert wavunitse, ni bo bakina ku ruhande rw’iburyo bari mu Ikipe y’Igihugu iri kwitegura Lesotho.

Noe Uwimana yari yahamagawe mu Amavubi yitegura Nigeria na Lesotho ariko ntiyitabiriye ubutumire
Myugariro Noe Uwimana yahamagawe inshuro ebyiri mu bihe byashize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .