Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukuboza 2022, saa kumi n’ebyiri kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Mu gihe habura iminsi itageze kuri ibiri ngo uyu mukino ube, imihigo no kwivuga imyato ni byose ku mpande zombi.
Ku wa Kabiri, Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuliza Charles (KNC), yavuze ko batsinzwe na Rayon Sports baba basekeje.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko "Gasogi United yasekeje kera iba ikipe y’agasozi", ayigereranya n’igare.
Ati "Gasogi United yasekeje kera iba ikipe y’agasozi. Kuyigereranya na Rayon Sports ni nko kugereranya igare na rumoroki. Umunyonzi yitendeka ku ikamyo, yaminuka umusozi akibeshya ko bagereyeyo rimwe."
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yasubije KNC uyobora Gasogi United. pic.twitter.com/WNwQYE8DYT
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 21, 2022
Yakomeje avuga ko nubwo batsinzwe imikino ibiri iheruka, ariko ku wa Gatanu bagomba kubona amanota y’umukino bazahuramo na Gasogi United.
Ati "Icyo nabwira abafana ni uko kuri uyu wa Gatanu, amanota atatu tugomba kuyatwara Gasogi United. Turabasaba kwitabira umukino, twatakaje urugamba ariko ntitwatakaje intambara. Aho turi twiteguye gutsinda, intego yacu ni igikombe kandi tugomba gusoza imikino ibanza turi aba mbere."
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28, irusha atatu Gasogi United ya gatanu n’amanota 25.
Ikindi gikomeza uyu mukino cyangwa kikaworoshya kuri imwe muri aya makipe, ni uko Gasogi United itaratsinda Rayon Sports kuva izamutse mu Cyiciro cya Mbere mu 2019.
Amakipe yombi yahuye inshuro esheshatu, Rayon Sports itsindamo eshatu mu gihe yanganyije imikino itatu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!