00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nkurunziza Félicien na Iradukunda Simeon bongerewe mu Amavubi yitegura Sudani y’Epfo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 December 2024 saa 10:07
Yasuwe :

Mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura gukina umukino wo kwishyura mu yo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2024, yongereyemo Nkurunziza Félicien na Iradukunda Simeon bo gusimbura Byiringiro Jean Gilbert na Ngabonziza Pacifique bagize ibibazo by’imvune.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ukuboza 2024, ni bwo Amavubi akomeza imyitozo yitegura guhura na Sudani y’Epfo mu mukino uzabera i Kigali ku wa 28 Ukuboza 2024.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko mu bakinnyi bakinnye umukino ubanza hari bamwe batazakina ukurikiraho kubera imvune.

Abo ni Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC ndetse na Ngabonziza Pacifique wa Police FC, mu gihe Nkurunziza Félicien wa Musanze FC na Iradukunda Simeon wa Police FC ari bo batoranyijwe ngo babasimbure.

Ikipe y’Igihugu y’Umutoza Jimmy Mulisa yatsindiwe i Juba ibitego 3-2, mu mukino ubanza, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro.

Iradukunda Simeon wa Police FC yahamagajwe mu Amavubi
Nkurunziza Félicien wa Musanze FC azakina umukino wo kwishyura w'Amavubi na Sudani y'Epfo
Amavubi yatsinzwe umukino wa mbere na Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .