Nizeyimana Olivier yongeye kugirwa Umuyobozi wa Mukura VS

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Ugushyingo 2020 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Nizeyimana Olivier yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Mukura Victory Sports mu myaka ine iri imbere mu matora y’inteko rusange y’iyi kipe yabereye i Huye kuri iki Cyumweru.

Nizeyimana Olivier yari amaze amezi atandatu yeguye ku buyobozi bw’iyi kipe yambara umuhondo n’umukara, ni nyuma y’uko yari amaze hafi imyaka icyenda ayiyobora.

Mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango Mukura Victory Sports yabaye kuri iki Cyumweru muri Stade Huye, byemejwe ko Komite Nyobozi yawuyoboraga iseswa, hagatorwa abayobozi bashya.

Nizeyimana Olivier yatowe ku bwiganze bw’amajwi 72, aho azungirizwa na Sakindi Eugène wari usanzwe ari Visi Perezida, bagakorera mu nama y’Ubutegetsi igizwe n’abantu 15.

Nizeyimana Olivier yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Umuryango Mukura Victory Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .