00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizeyimana Olivier yavuze impamvu yifuza kuyobora FERWAFA n’impinduka yakwitegwaho

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kamena 2021 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Umukandida ku mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko yifuza kuyobora uru rwego kugira ngo akemure bimwe mu bibazo arubonamo kandi abona amaze kugira ubunararibonye bwo kubikora.

Nizeyimana Olivier amaze imyaka isaga 10 ari Umuyobozi w’ikipe ya Mukura Victory Sports yo mu Cyiciro cya Mbere.

Kuri ubu, ni umwe mu bagabo babiri bari kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere, aho azaba ahanganye na Rurangirwa Louis mu matora azaba ku wa 27 Kamena 2021.

Mu kiganiro Café Sports cya Televiziyo Rwanda cyo ku wa 20 Kamena, Nizeyimana yavuze ko impamvu yahisemo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA nyuma y’imyaka 10 ari ku buyobozi bwa Mukura VS, ari uko abona amaze kumenya ibibazo byinshi umupira w’amaguru mu Rwanda ufite ndetse akaba hari uburyo yabikemura.

Ati “Ni ibintu byinshi, icya mbere umuntu wese aba afite uko ategura ibintu bye, njye numva najya mu kintu maze kumenyera, maze gusesengura bihagije, inguni zose nzizi. Ntabwo byaba 100% ariko ibyinshi birashoboka. Hari igihe cyageze nareba inararibonye mfite, nareba ibibazo duhura na byo, abayobozi b’amakipe cyane cyane Abanyarwanda n’abanyamahanga batuye muri iki gihugu, nabibona nkavuga nti ariko buriya ntacyo nakora? Igitekerezo kigenda kiza gahoro gahoro.”

Ku bijyanye n’ibyo yakwitegwaho mu gihe azaba atorewe kuyobora FERWAFA mu myaka ine iri imbere, Nizeyimana yavuze ko yakwitegwaho impinduka zigamije kubaka umupira w’u Rwanda.

Ati “Ku bijyanye n’impinduka, ni nyinshi duteganya, muraza kubibona kuri manifesto yacu, ariko mu magambo make ni uguhindura, ntacyo tuje kurema gishya, tuje guhindura, tuje gufatanya n’abandi kubaka.”

Abajijwe ikibazo cy’ingutu abona cyihutirwa gukemurwa muri FERWAFA cyangwa mu mupira w’amaguru Nyarwanda, uyu mukandida yavuze ko ikimuraje ishinga ari ukugarura isura nziza yawo no kuwushyira ku rwego rwiza, ugakundwa n’Abanyarwanda.

Ati “Kiroroshye, ni kimwe ariko gishobora kuba kimwe kibumbatiye byose, ntabwo urwego rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, Abanyarwanda barwishimiye, barumva rukwiye kuba rugeze ahandi hantu. Icyo kiraza muri za nzego zose, turifuza kuzamura isura y’umupira w’amaguru mu gihugu no mu mahanga. Ni imikinire, ni ireme, ibyo byose bigaturuka mu miyoborere, mu iterambere no mu marushanwa.”

Habyarimana Marcel wari usanzwe ari Visi Perezida wa FERWAFA ndetse akaba yariyamamaje muri iri tsinda rihabwa amahirwe yo kuyobora imyaka ine iri imbere, yavuze ko hari ibitarakozwe ubushize ku buryo yahisemo gufatanya n’ikipe nshya kugira ngo bizagerweho.

Yakomeje avuga ko kuva mu 2018 ubwo we na komite bari kumwe, bari bamaze gutorwa, bashyize ku murongo ibizakorwa ndetse bagatangira kubishyira mu bikorwa birimo ibyari bishingiye ku iterambere ry’umupira w’amaguru, ibijyanye n’imiyoborere no kunoza amategeko.

Ati “Hari byinshi byakozwe mu byo twateganyaga, ariko hari n’ibitarabashije gukorwa bitewe n’impamvu zitandukanye harimo izishingiye kuri COVID-19. Mu by’ukuri urebye mu 2019 ni bwo twinjiye neza mu nshingano, twasabwaga byinshi, Abanyarwanda bari biteze impinduka nyinshi cyane kandi vuba ariko mu mupira w’amaguru hari uburyo bikurikirana.”

Yakomeje agira ati “Hari ibyo twasubiyemo inyuma cyane bijyanye n’abaterankunga, ntabwo imbaraga zagaragaye cyane, ntabwo nanyuzwe n’ibyo twari twapanze hakaba hari ibitarakozwe. Hakimara kwemezwa ko hagiye gutegurwa amatora, perezida wiyamamaza yaranyegereye ambwira ko yifuza ko twakomezanya, narabyishimiye.”

Ubwo Komite icyuye igihe muri FERWAFA yatorwaga, hari umuterankunga (AZAM TV) wishyuraga hafi miliyoni 500 Frw ku mwaka mu gihe kuri ubu iri Shyirahamwe rikorana na Bralirwa yishyura miliyoni 160 Frw ku mwaka na RBA yitezweho kwinjiza ari hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 40 Frw ku mwaka.

Nizeyimana Olivier yavuze ko mu byo bazashyiramo imbaraga ari ugushaka ubwo bushobozi bukenerwa kugira ngo ibikorwa byinshi bigerweho ndetse ashimangira ko bazakorana n’inzego z’abikorera.

Ati “Tuzashaka uburyo bwinshi tumenyekanishamo umupira wacu, kimwe mu byo tuzibandaho ni ukugerageza gushyiramo abikorera, bitari ukubaka amafaranga gusa ahubwo kubagaragariza inyungu bakura muri ibi bintu. Nta hantu na hamwe ku Isi umupira w’amaguru utera imbere atari uko bimeze. Turashaka ngo twubake umupira uhuza abantu, turashaka gushimisha Abanyarwanda, turifuza ko ibibuga byongera kuzura abafana.”

Yashimangiye kandi ko naramuka atorewe kuyobora FERWAFA, amakipe yose azajya ku rwego rumwe, hirindwa ubusumbane bukunze kuvugwa mu makipe yo mu Rwanda.

Ati “Ningira amahirwe nkatorwa nka Perezida wa Federasiyo, sinzongera kugaragara nka perezida wa Mukura VS, nzaba mpagarariye urwego rw’Igihugu rudakinishwa, ntabwo Mukura izajya ku ibere, izajya ku ibere n’izindi zizaba ziriho, ndateganya zose kuzishyira ku ibere.”

Abakandida biyamamariza kuyobora FERWAFA, batangiye kwiyamamaza ku wa Gatandatu, bakazageza ku wa 26 Kamena 2021, amasaha make mbere y’uko haba amatora bukeye bwaho.

Nizeyimana Olivier (wa kabiri iburyo) yasobanuye imigabo n'imigambi ye ari kumwe n'abo bazafatanya nibatorwa, barimo Habyarimana Marcel (wa kabiri ibumoso) na Nkusi Edmond (ubanza ibumoso)
Nizeyimana Mugabo Olivier amaze imyaka isaga 10 ari Umuyobozi wa Mukura VS yo mu cyiciro cya Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .