00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizeyimana Olivier yaciye amarenga yo kongera abanyamahanga

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 24 Kamena 2021 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Umukandida uri kwiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘Ferwafa’, Nizeyimana Mugabo Olivier, yijeje abakunzi ba ruhago mu Rwanda ko mu gihe yatorwa hashobora kwiyongera umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu 2012 biciye mu banyamuryango ba Ferwafa, hafashwe umwanzuro wo kugabanya abanyamahanga bakina mu Rwanda bakava kuri batanu bakajya kuri batatu kugeza ubu.

Nyuma y’uku kugabanya abanyamahanga bakina mu Rwanda, bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bahamya ko uburyohe bwa ruhago no guhangana byasubiye inyuma.

Nizeyimana Mugabo Olivier uri kwiyamamariza kuyobora Ferwafa, aganira na Radio Flash mu kiganiro cya Siporo, yavuze ko ikibazo cyo kongera abanyamahanga bakina mu Rwanda atari icyo kurenza ingohe mu gihe we n’itsinda rye baba batorewe kuyobora iri shyirahamwe.

Ati “Umubare w’abanyamahanga, tuzakiganiraho byimbitse. Ntabwo tubisaba ahubwo turicara abantu bakajya impaka ubundi tukabitorera. Twe nk’abanyamuryango twicaye tukabifataho icyemezo nta watuvuguruza. Gusa ni uko tutabihurizaho. Icyemezo kivuye mu Nteko Rusange gikwiye kwemerwa n’abandi bose n’iyo baba batari bahari.“

“Icyo dushyize imbere ni inyungu z’umunyamuryango. Icyo abanyamuryango bashaka ni na cyo Perezida wa Ferwafa ashaka. Nta murongo wo kubanyuzamo nshaka. Tuzagendana muri byose.“

Kugeza ubu muri shampiyona y’u Rwanda, buri kipe yemerewe gukoresha abanyamahanga bose yifuza ariko abajya ku rutonde rw’abakinnyi 18 bitabazwa ku mukino, ntabwo bagomba kurenga batatu.

Uretse ibi kandi, Nizeyimana ahamya ko abakinnye (Legends) bagomba kuzahabwa umwanya uhagije kugira ngo barusheho gutanga umusanzu wabo mu Iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ati “Nta muryango utagira abakuru. Mbafata nk’abantu bagize uruhare rukomeye mu mupira w’u Rwanda. Tuzabaha umwanya. Turashaka kubakoresha kuko hari ibintu byinshi bashoboye.”

“Bazadufasha gushaka impano z’abanyarwanda bakina ruhago baherereye ku migabane itandukanye. Tuzajya mu bakinnyi, tujye mu batoje, tujye mu bayoboye. Turifuza kuzakorana na buri wese.”

Amatora y’abanyamuryango ba Ferwafa, ateganyijwe ku wa 27 Kamena 2021. Kuri uyu munsi nibwo hazamenyekana Komite Nyobozi nshya y’iri shyirahamwe mu myaka ine iri imbere.

Nizeyimana Mugabo Olivier (wa kabiri uhereye iburyo) we n'ikipe ye biteguye kuzaha umwanya abakinnye (Legends)
Nizeyimana Mugabo Olivier amaze imyaka isaga 10 ari Umuyobozi wa Mukura VS yo mu cyiciro cya Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .