Nizeyimana Olivier wari umaze hafi imyaka icyenda ayobora Mukura VS yeguye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Gicurasi 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi icyenda yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Mukura Victory Sports, Nizeyimana Olivier, yeguye kuri iyi mirimo kubera impamvu ze bwite.

Mu mpera za Kanama 2019 nibwo Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora Mukura Victory Sports muri manda ya gatatu, ni nyuma y’uko yari yabisabwe n’abakunzi b’iyi kipe kuko hari ubwoba ko ashobora kutongera kuyiyobora.

Nyuma y’ibibazo byinshi by’amikoro bimaze iminsi bivugwa muri iyi minsi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi, Nizeyimana Olivier yatanze ibaruwa y’ubwegure bwe nk’uko byemejwe n’iyi kipe.

Iti “Kuri uyu mugoroba, Komite Nyobozi ya Mukura Victory Sports n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bakiriye ubwegure bwa Nizeyimana Olivier wari Perezida wa Mukura, weguye ku mpamvu ze bwite. Ubu bwegure buzagezwa ku Nteko Rusange ishobora kuzabwemera cyangwa ikabuhakana.”

Mukura VS imaze hafi amezi arindwi idahemba abakinnyi n’abakozi bayo

Kimwe mu bishobora kuba bitumye uyu mugabo ava muri Mukura Victory Sports ni amikoro make akomeje kuyivugwamo mu gihe we ngo yumva ntako atagize ngo ashyireho ake, aho bivugwa ko yatanze asaga miliyoni 100 Frw muri uyu mwaka w’imikino.

Abakinnyi n’abandi bakozi bose ba Mukura Victory Sports baheruka guhembwa mu Ukwakira 2019.

Mu kwezi gushize, Nizeyimana Olivier yahaye buri mukinnyi wa Mukura ibihumbi 50 Frw byo kwifashisha mu bihe bya Coronavirus.

Gukina CAF Confederation Cup mu mwaka ushize w’imikino byashegeshe Mukura VS

Byari ibyishimo ubwo Mukura Victory Sports yongeraga guserukira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika nyuma y’imyaka 17 yari imaze itayakandagiramo, yitabiriye CAF Confederation Cup ya 2018/19 nyuma yo gutwara Igikombe cy’Amahoro cya 2018 itsinze Rayon Sports.

Amakuru IGIHE ikura imbere muri Mukura Victory Sports, avuga ko iyi kipe yakoresheje amafaranga menshi ubwo yasohokaga ikagera mu cyiciro cya nyuma kibanziriza amatsinda.

Byabaye ngombwa ko Akarere ka Huye, Volcano Ltd nk’umuterankunga mukuru na FERWAFA zifasha iyi kipe mu ngendo yakoze kugira ngo ibashe gukina muri Afurika y’Epfo na Sudani, hatangwa amafaranga arenze ayari ateganyijwe.

Umwaka ushize w’imikino wa 2018/19, warangiye Mukura Victory Sports ifite umwenda wa miliyoni 59 Frw.

IGIHE yumvise ko amafaranga yari yarashyizwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, yanganaga na miliyoni 298 Frw, amenshi muri yo yagiye mu kwishyura ibirarane by’umwaka ushize.

CECAFA Kagame Cup 2019 na yo yatwaye amafaranga iyi kipe y’i Huye, hazamo kugura abakinnyi bashya benshi nyuma yo gutandukana n’abari basanzwemo nk’aho kapiteni wayo, Duhayindavyi Gaël yahawe miliyoni 10 Frw kugira ngo yongere amasezerano.

Inkunga y’Akarere ka Huye n’amafaranga ya Volcano arasa n’ayashize

Bivugwa ko amafaranga Akarere ka Huye kageneye Mukura Victory Sports muri uyu mwaka w’imikino, ashobora kuba yarakoreshejwe yose kuko amenshi yishyuye ibikorwa byo mu 2019 mu gihe na Volcano (binyuze muri Nizeyimana Olivier wari Perezida wa Mukura Victory Sports) yumva ko amafaranga asaga miliyoni 100 Frw yashyize mu ikipe ahagije ku buryo itatanga andi.

Ubwo Shampiyona yahagararaga ku munsi wayo wa 24, Mukura Victory Sports yari ku mwanya wa kane n’amanota 41.

Nizeyimana Olivier wari umaze hafi imyaka icyenda ayobora Mukura VS yeguye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .