Mu ruzinduko rw’umunsi umwe umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF Patrice Motsepe yagiriye muri Sudan y’Epfo, yaherekejwe na Nizeyimana Olivier usanzwe uyobora FERWAFA.
Uru ruzinduko rwari rugamije gutangiza irushanwa rya African School Championship aho buri gihugu kizategura amarushanwa mu mashuri abanza, ishuri ryitwaye neza rikaza hagararira igihugu mu mikino ya Pan-Africa school Championship izaba umwaka utaha.
Muri uru ruzinduko Perezida wa FERWAFA Nizeyimana Olivier yagize amahirwe yo kuganira na Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kiir Mayardit. Ibyaganiriweho n’aba bayobozi ntabwo byigeze bitangazwa.
Perezida wa CAF Patrice Motsepe, ari mu ruzindiko mu bihugu bya CECAFA aho yageze muri Sudan y’Epfo avuye muri Ethiopia. Azava muri Sudan y’Epfo yerekeza muri Uganda, akomereze mu Burundi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!