Nizeyimana Mirafa yerekeje muri Zambia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu kibuga muri Rayon Sports, yerekeje muri Zambia mu ijoro ryakeye, aho agiye gukora isuzuma ry’ubuzima mu ikipe ya NAPSA Stars.

Nizeyimana yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe saa saba n’iminota 30. Uyu mukinnyi umaze umwaka umwe muri Rayon Sports, yari amaze iminsi ari mu biganiro n’amakipe atandukanye, aho indi yavuzwe ari TAS de Casablanca yo muri Maroc.

Amakuru avuga ko NAPSA Stars yo muri Zambia yumvikanye na Nizeyimana Mirafa, ko natsinda isuzuma ry’ubuzima azagurwa 20.000$, ikipe ye ya Rayon Sports yari agifitiye amasezerano y’umwaka umwe igahabwa 7000$.

Nizeyimana Mirafa avukana na Gikamba Ismael ukinira Marines FC na Itangishaka Ibrahim wa Etincelles FC.

Yakuriye mu ikipe y’abato itozwa na Mungo Jitiada ‘Vigoureux’ i Rubavu, ayivamo ajya muri Marines FC.

Nyuma yaho yerekeje muri Etincelles na yo yamufashije kwigaragaza, ajya muri Police FC aho yavuye ajya muri APR FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports.

NAPSA Stars ishobora gusinyisha uyu mukinnyi w’Umunyarwanda, izakina na Ngazi Sports yo mu Birwa bya Comores mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup.

Nizeyimana Mirafa yerekeje muri Zambia mu ijoro ryakeye
Nizeyimana Mirafa yari agifite umwaka umwe muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .