00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nizeyimana Mirafa yasezeranye kubana akaramata n’inkumi ikomoka muri Portugal

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 05:40
Yasuwe :

Umukinnyi w’Umupira w’amaguru, Nizeyimana Mirafa yasezeranye na Rosalyn Dos-santos ukomoka muri Portugal kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye tariki ya 23 Ukwakira 2022, ahitwa Beit Shalom muri Zambia.

Nizeyimana Mirafa na Dos Santos bamenyaniye muri Zambia, aho yakinaga umupira w’amaguru, uyu mukobwa we ari umuganga.

Nizeyimana yashyigikiwe na bamwe mu byamamare byo mu Rwanda nka Rocky Kirabiranya wageze muri Zambia ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko indi mihango yari yarabaye mbere , nk’uwo abayisilamu bita ’Kufunga Ndoa’ wabaye tariki ya 27 Gashyantare 2022 ubera muri Zambia mu Karere ka Chibombo mu Mujyi wa Lusaka, mu Musigiti wa Al- Furqan (Masjid Al-Furqan).

Mu Ugushyingo 2021 nibwo Nizeyimana Mirafa yafashe irembo iwabo wa Rosalyn Dos Santos uvuka ku mubyeyi w’umugabo w’Umunya-Portugal na nyina ukomoka muri Zimbabwe. Bagiye kubana nyuma y’imyaka irenga itatu bakundana kuko bamenyanye Mirafa akigera muri Zambia.

Nizeyimana Mirafa ni umukinnyi wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Police FC, APR FC, Rayon Sports yavuyemo mu Ugushyingo 2020 yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zanaco FC, baje gutandukana muri Mutarama 2022 yerekeza muri Kabwe Warriors na yo yasojemo amasezerano.

Nizeyimana Mirafa na Rosalyn Dos-santos basezeranye bamaze imyaka itatu bakundana
Imiryango yabo yahamije urwo bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .