00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonzima ’Seif’ wari utarishyurwa, yirukanywe muri APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kanama 2021 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

APR FC yirukanye Niyonzima Olivier ‘Seif’ kubera imyitwarire mibi, aho yari amaze ibyumweru bibiri n’igice adatanga raporo y’uburyo akoramo imyitozo mu rugo.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati, yaherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC.

Gusa, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kanama 2021, ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo bwafashe icyemezo cyo gutandukana na we kubera imyitwarire mibi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mukinnyi yari amaze ibyumweru bibiri n’igice adatanga raporo y’uburyo akoramo imyitozo mu rugo nk’uko abandi babigenza mu bihe bya Guma mu Rugo.

Ibi byiyongereye ku kuba Niyonzima yaherukaga kurangwaho imyitwarire mibi, aho ku wa 12 Kamena 2021 na bwo APR FC yari yamuhagaritse, azira gutoroka umwiherero.

Nyuma yo gusiba umukino wa Police FC, yasubijwe mu mwiherero, akina imikino itatu ya nyuma ahereye ku wo APR FC yatsinzemo Rayon Sports 1-0.

Ku wa 12 Nyakanga 2021, yatangajwe na APR FC mu bakinnyi bongereye amasezerano, aho we yasinye imyaka ibiri.

Andi makuru IGIHE yamenye, ikesha umwe mu nshuti za Niyonzima, ni uko yanze gutanga raporo y’imyitozo atarabona amafaranga yemerewe ubwo yongeraga amasezerano mu kwezi gushize.

Ubwo yongeraga amasezerano, byavuzwe ko yari yemerewe miliyoni 20 Frw.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije APR FC gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona biheruka idatsinzwe.

Yayigezemo muri Nyakanga 2019, avuye muri Rayon Sports, aho yari amaze imyaka ine nyuma yo kuva muri Isonga FC.

IGIHE yamenye ko kugeza ubu Niyonzima atarahabwa urupapuro rumukura muri APR FC.

Niyonzima Olivier 'Seif' yirukanywe na APR FC
Niyonzima yirukanywe nta kwezi gushize yongereye amasezerano y'imyaka ibiri muri APR FC
Mu byo Seif yirukaniwe harimo kudatanga raporo y'uburyo akoramo imyitozo mu rugo
Niyonzima Olivier yavuze ko yanze gutanga raporo kubera ko atarishyurwa amafaranga yasinyiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .