00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonzima Seif ashobora gukina umukino wa Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Kamena 2021 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati muri APR FC, ashobora kwitabazwa ku mukino wa Shampiyona izakirwamo na Rayon Sports ku wa Gatatu nubwo yaherukaga gukurwa mu bandi kubera ubusinzi.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Niyonzima Olivier ‘Seif’ yahagaritswe n’ubuyobozi bwa APR FC nyuma yo gutoroka umwiherero akajya kunywa inzoga.

Niyonzima ukina mu kibuga hagati, ntiyakinnye umukino ikipe y’Ingabo yanyagiyemo Police FC ibitego 3-0 ku Cyumweru.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko yamaze gusubizwa mu mwiherero ndetse ashobora gukina umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatatu, tariki ya 16 Kamena, saa cyenda mu Bugesera.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye IGIHE ko Niyonzima ‘Seif’ yasabye imbabazi.

Ati “Yasabye imbabazi mu buryo bwanditse no mu buryo bundi bwose bw’itumanaho arabukoresha, ubusabe bwe buri mu maboko y’ubuyobozi bwa APR buracyabwigaho.”

Yakomeje agira ati “Yari yashyizwe ku ruhande gato, iwe, dutegereje icyo cyemezo kizafatwa nyuma agakosorwa, agasubira iwabo [muri APR] cyangwa agafatirwa ibindi bihano.”

Abajijwe niba koko Niyonzima yasubiye mu mwiherero wa APR FC, Masabo yagize ati “Abavuga ntiwababuza kuganira ibyo bashaka, na byo ntabwo twavuga ko bidashoboka kuko iyo umwana yasitaye umubyeyi cyangwa abayobozi baramucyaha. Hari uburyo bwinshi bwo kumusubiza ku murongo. Kugeza ubu Seif aracyari umukinnyi wa APR.”

Niyonzima Olivier ‘Seif’ uri mu bakinnyi bagenderwaho mu kibuga hagati, yageze muri APR FC avuye muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019.

Ku ruhande rwa Rayon Sports izakina na APR FC, izakina uyu mukino idafite umunyezamu Kwizera Olivier ugifunzwe kubera gukurikiranwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Abandi ni Ndizeye Samuel wavunikiye ku mukino wa Marines, Muhire Kevin utarakira neza na Mugisha Gilbert urwaye ndetse bivugwa ko ashobora kuzasimbura Byiringiro Lague muri APR FC ubwo uyu wa nyuma azaba yerekeje mu Busuwisi mu mwaka utaha w’imikino.

Mu gihe hamaze gukinwa imikino ine, APR FC ifite amanota 10 inganya na AS Kigali ku mwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports ifite amanota atanu ku mwanya wa gatatu w’amakipe umunani ahataniye igikombe cya Shampiyona.

Uko amakipe ahataniye igikombe azahura ku wa Gatatu

  • Police FC vs Rutsiro FC (Bugesera, 12:00)
  • Rayon Sports FC vs APR FC (Bugesera, 15:30)
  • Espoir FC vs Bugesera FC (Rusizi, 15:00)
  • Marine FC vs AS Kigali (Stade Umuganda, 15:00)

Uko amakipe ahataniye ku guma mu Cyiciro cya Mbere azahura ku wa Kane

  • Mukura VS&L vs Gasogi United (Huye, 15:00)
  • Musanze FC vs Gorilla FC (Stade Ubworoherane, 15:00)
  • Etincelles FC vs AS Muhanga (Stade Umuganda, 15:00)
  • Kiyovu SC vs Sunrise FC (Stade Mumena, 15:00)
Niyonzima Olivier ‘Seif’ yasabye imbabazi ndetse ashobora gukina umukino wa Rayon Sports ku wa Gatatu
Mugisha Gilbert ari mu bakinnyi ba Rayon Sports batazakina umukino wa APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .