00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yahagaritswe na APR FC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kamena 2021 saa 04:49
Yasuwe :
0 0

APR FC yahagaritse Niyonzima Olivier ‘Seif’ ukina mu kibuga hagati nyuma yo gutoroka umwiherero akajya kunywa inzoga mu gihe iyi kipe yitegura umukino wa Shampiyona izahuramo na Police FC ku Cyumweru.

Niyonzima ntiyakoranye n’abandi imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo guhagarikwa mu gihe kitazwi.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika uyu mukinnyi nyuma yo kuba yaratorotse umwiherero akajya kunywa inzoga ndetse akawusubiramo yasinze.

Niyonzima usanzwe ari mu bakinnyi ngenderwaho muri APR FC, yaherukaga kugaragara mu mukino iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yahuyemo na Bugesera FC ku wa Kane.

Guhagarikwa kwe bivuze ko atazakina umukino wa Police FC uzabera kuri Stade Huye ku Cyumweru saa 15:00 ndetse ashobora kudakina uzahuza APR FC na Rayon Sports ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

APR FC ifite amanota arindwi mu mikino itatu imaze gukinwa mu makipe umunani ahataniye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, iyanganya na AS Kigali.

Imyitwarire ya Niyonzima yaba ifite aho ihuriye n’ibyo kongera amasezerano?

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bane APR FC yaguze mu mpeshyi ya 2019, bavuye muri Rayon Sports kimwe na Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel.

Bivugwa ko icyo gihe Manzi Thierry yahawe miliyoni 22 Frw, Mutsinzi Ange na Manishimwe Djabel bahabwa miliyoni 20 Frw buri umwe, mu gihe Niyonzima Olivier ‘Seif’ we yahawe miliyoni 15 Frw.

Hari amakuru avuga ko Niyonzima amaze iminsi atishimye bitewe n’uko yaba azongera guhabwa amafaranga make kurusha abo bandi bazanye, kugira ngo bose bongere amasezerano.

Bivugwa kandi ko nubwo uyu mukinnyi we yifuza miliyoni 20 Frw, yabwiwe na Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC ko azahabwa miliyoni 12 Frw, abandi bagahabwa miliyoni 15 Frw, ariko akaba atarabyishimiye.

Nubwo havugwa ibi, umwe mu nshuti za hafi za Niyonzima yabwiye IGIHE ko ibyo kongera amasezerano bitarabaho ndetse ubu ari gutegura ibaruwa isaba imbabazi ku bw’iyo myitwarire mibi.

Niyonzima Olivier ‘Seif’ yahagaritswe na APR FC kubera ubusinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .