Hashize iminsi Niyonzima Haruna yarahagaritse akazi muri Rayon Sports haba ku gukina imikino yari iteganyijwe n’imyitozo yayo mu bihe bitandukanye.
Haruna yari yahawe isezerano inshuro ebyiri ko agomba kubona amafaranga agombwa, ariko nyuma yo kutabyuhiriza na we ahitamo guhagarika imyitozo.
Uyu mukinnyi yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko niba budashobora kubahiriza ibyo bavuganye, bwamureka akigira ahandi.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Haruna yahawe urupapuro rumurekura ku wa Gatanu ndetse ubuyobozi bw’iyi kipe bwemeje ko bwatandukanye na we.
Rayon Sports yatangiye umwaka w’imikino wa 2024/25 inganya na Marines FC ubusa ku busa, mu mukino Haruna Niyonzima yagiyemo asimbuye.
Uyu mukinnyi wari wagarutse muri iyi kipe yakinnyemo bwa mbere hagati ya 2006 na 2007, ntiyakinnye umukino w’Amagaju FC kuko yari yaramaze guhagarika akazi.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iri mu Karere ka Nyanza aho iri mu bikorwa byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 125 ishize umujyi waho ushinzwe ndetse ifitanye umukino wa gicuti na Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Haruna Niyonzima ashobora gusubira muri AS Kigali bagiranye ibiganiro by’ibanga mu gihe yari yarahagaritse akazi muri Gikundiro.
Haruna yakiniye AS Kigali inshuro ebyiri hagati ya 2019 na 2020 no hagati ya 2021 na 2022 mbere yo kwerekeza muri Al Ta’awon yo muri Libya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!