Ibi Niyonzima yabigarutseho ku myitozo yo ku wa 9 Mutarama 2023, ubwo yasezeraga bagenzi bari bamaranye imyaka ibiri muri AS Kigali.
Biteganyijwe ko Niyonzima ahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki 10 Mutarama 2023, yerekeza muri Libya mu ikipe ye nshya ya Al Ta’awon SC yamaze kumvikana na yo kuyikinira umwaka umwe.
Aganira na B&B FM, uyu mugabo yavuze ko kutihangana ndetse no kudahangana ari byo bituma abakinnyi b’Abanyarwanda badatinda hanze.
Yagize ati “Ntabwo navuga ko badategurwa neza, ahubwo kwihangana kwabo ni guke. Hariya ni aho umwana arira nyina ntiyumve. Ntabwo bihangana, numva rero ari ikibazo cy’imyumvire.”
Yakomeje agira inama barumuna be, abasaba gufata icyemezo batekerejeho kandi bagahangana.
Ati “Inama najya ni ugufata icyemezo wagitekerejeho neza mbese ntibigutungure. Ariko mu gihe ugiye ugomba guhangana ndetse ukanihangana bitari hanze gusa ahubwo na hano mu Rwanda.”
Niyonzima yashimiye AS Kigali ndetse asaba abafana be kumusengera no kumushyigikira kuko agiye gukina muri Libya nk’Umunyarwanda.
Yagize ati “Ni ibyishimo kuba mvuye muri AS Kigali nyisize ku mwanya wa mbere. Ubutumwa naha abafana banjye ni ukunsengera kandi bakomeze banshyigikire ndetse ndabizeza ko ntazabatenguha.”
Uyu mugabo w’imyaka 32, ari mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakinnye hanze igihe kinini, hafi imyaka 10 akinira Yanga na Simba SC zo muri Tanzania.
Yanakiye amakipe atandukanye yo mu Rwanda nka Etincelles y’iwabo i Rubavu, Rayon Sports na APR FC.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!