Bisengimana Justin yahawe ibi bihano tariki 19 Ukuboza 2022, hagendewe ku musaruro utaranyuze abakoresha be. Nibwo batangiye ibiganiro n’abatoza batandukanye ariko baza guhuriza kuri Gustave Niyonkuru kuko yabaciye bike ugereranyije n’abandi bari bahanganiye uyu mwanya.
Ubusanzwe Bisengimana Justin asanzwe ahembwa miliyoni 1,4 Frw mu gihe Espoir FC yose ihemba miliyoni 14 Frw ku kwezi akaba ari na yo mafaranga menshi iyi kipe itanze ku kwezi mu mateka yayo nubwo itari kubona umusaruro ungana n’ibyo itanga.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ku wa Mbere tariki 9 Mutarama, ubuyobozi bwa Espoir FC bwahamagaye umutoza Bisengimana ngo bashyire umucyo ku bijyanye n’ibihano bye bizarangira tariki 19 Mutarama ndetse n’uburyo batandukana mu mahoro, uyu mutoza ntiyaboneka kubera impamvu ze bwite.
Gusa na none kubera amakuru yakiriye ajyanye n’iyirukanwa ry’abakinnyi yizaniye mu ikipe ndetse n’itangira akazi rya Niyonkuru Gustave ushobora kumusimbura, ibiganiro yabigiyemo biguru ntege kuko umwanzuro uzavamo awuzi.
Niyonkuru umaze iminsi itanu atangiye akazi, amaze gukina umukino umwe wa gicuti n’abakinnyi b’intoranywa b’i Rusizi ku wa Mbere, tariki 9 Mutarama, ndetse kuri uyu wa Gatatu akaza gukina n’Umurenge wa Bugarama.
Uyu mutoza kandi yasabye umukino wa gicuti n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri aho haza gutekerezwa Mukura Victory cyangwa Amagaju FC bakiri mu biganiro.
Espoir FC kandi iri kugerageza abakinnyi batatu barimo Umurundi utaha izamu Irakoze Lievin, Umutoza Niyonkuru yazanye amukuye muri Buja City y’iwabo mu Burundi n’Umunya-Nigeria Ebuka David. Aba nibatsinda igeragezwa bazahabwa amasezerano yo gukinira iyi kipe.
Niyonkuru Gustave yatoje Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba y’Abatarengeje imyaka 20, iy’Igihugu y’Abagore, Kayanza United, Bujumbura City, Aigle Noir n’ayandi.
Bisengimana Justin we yatoje amakipe arimo Gicumbi FC, Police FC nk’umutoza wungirije, Sunrise FC, Bugesera FC na Rutsiro FC.
Espoir FC iri ku mwanya wa 16 ari nawo wa nyuma n’amanota arindwi mu mikino 15 aho yatsinzemo umwe inganya ine, itsindwa 10. Mu gice kibanza cya shampiyona, yatsinze ibitego bine byinjijwe na rutahizamu umwe w’Umunya-Nigeria Ilokani Ikechukwu. Yinjijwe ibitego 21, bivuze ko irimo umwenda w’ibitego 17.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!