00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niyongabo yakebuye APR FC na Rayon Sports zishora menshi zikagura abakinnyi basanzwe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 April 2025 saa 05:40
Yasuwe :

Umutoza w’Amagaju FC, Niyongabo Amars, yagaragaje ko kuba APR FC na Rayon Sports zigura abakinnyi zitazi ari yo mpamvu zihendwa kuko zibatangaho menshi kandi ntibatange umusaruro baba bitezweho.

Uyu mutoza usanzwe ari n’umwarimu w’abandi mu Ishyirahamwe rya Ruhago muri Afurika (CAF), yavuze ko amakipe akomeye mu Rwanda agurana amarangamutima.

Yagize ati “Rayon Sports, APR FC na Police FC bagerageze kugura abakinnyi beza kuko bafite ubushobozi, ntibagurire kuri televiziyo n’amarangamutima. Ubu zinaniwe gufata umuntu umwe zikamwohereza nko muri Ghana, akamarayo ukwezi bakamutuma abakinnyi ntabwo yababona?”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda batanga amafaranga ariko umusaruro ukomeje kubura.

Ati “Kandi bakoherezayo abanyamupira (ya makipe), abantu bawuzi bitari ibyo kohereza umunyamabanga cyangwa undi. Urebye mu karere turimo ukuyemo Tanzania, u Rwanda ni rwo rutanga amafaranga menshi.”

Niyongabo avuga ko aya makipe akwiye kuva mu byo gukoresha abakinnyi igerageza ahubwo akagura abo, yakurikiye azi neza.

Ati “Amakipe nka APR, Rayon na Police ntabwo ari ayo kuzana abakinnyi mu igerageza. Akwiye kuzana umukinnyi bakurikiye bazi imibare ye n’uko amaze iminsi yitwara, igerageza ni iryacu Amagaju n’andi mato.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi bacu bige guha uburenganzira abatoza bakore akazi kabo. Ibintu by’umukuru w’abafana ngo uzana abakinnyi mu igerageza ntabwo bibabo, ntabwo byakunda. Ibyo bikosotse umupira wacu watera imbere kuko amikoro arahari.”

Niyongabo yasoje asaba abayobozi b’amakipe guha akazi abantu bazi umupira kandi bakazirikana ko utabera mu bilo ahubwo ari mu kibuga.

Niyongabo Amars yagaragaje icyatuma amakipe yo mu Rwanda agabanya guhendwa kandi akabona umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .