Ku Cyumweru nibwo Komite y’inzibacyuho muri Rayon Sports, iyobowe na Murenzi Abdallah, yasinyishije Niyigena Clément ku masezarano y’imyaka ibiri.
Uyu musore ukiri muto, wari Kapiteni wa Marines FC, yabwiye IGIHE ko impamvu yahisemo Rayon Sports nyamara yarifujwe n’andi makipe arimo Kiyovu Sports na Sunrise FC, ari uko yamweretse gahunda zayo agasanga barahuza.
Yagize ati “Mu by’ukuri kuba narahisemo Rayon Sports kandi hari ayandi makipe yanyifuzaga ni uko Rayon Sports, banyeretse gahunda bafite nkabona na njye duhuza kandi ibyo nabasabye bakabinyemerera.”
Niyigena yakomeje avuga ko yiteguye guhanganira umwanya kuko na Rayon Sports yamuguze ibona ko hari icyo azayifasha.
Ati “Yego ndabizi ko Rayon Sports ifite abakinnyi beza mu bugarira izamu, ariko na njye kuba banyongeyemo ni uko hari icyo babona nafasha. Na njye ntabwo ntinya guhangana kuko bigufasha gukina wumva ko urangaye gato n’undi yakina.”
Uyu mukinnyi ufatwa nk’umwe mu beza bakiri bato bakina mu mutima ba myugariro, avuga ko yiteguye gukomeza gukora cyane akazamura urwego.
Ati “Icyo gukora kirahari kugira ngo nkomeze kwitwara neza, ni ugukomeza gukora cyane.”
Niyigena Clément yakuriye mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya APR FC, aho yakinanye n’abarimo Buregeya Prince na Songayingabo Shaffy.
Muri Rayon Sports, azahanganira umwanya n’abarimo kapiteni Rugwiro Hervé, Kayumba Soter, Ndizeye Samuel na Habimana Hussein.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!