Ikiganiro City Sports kizajya gikorwa kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu hagati ya saa Moya z’umugoroba na saa Tatu, kizajya kigaruka ku mikino itandukanye by’umwihariko umupira w’amaguru aho ahanini kizaba gishingiye ku busesenguzi.
Aganira na IGIHE, Niyibizi Aimé uzayobora iki kiganiro, yavuze impamvu yahisemo kugishyiraho nyamara yari amaze kumenyerwa mu kindi cy’Urukiko rw’Ubujurire na cyo gikunzwe mu Rwanda.
Yagize ati "Impamvu navuye kuri Fine FM, ni uko nabonaga ari cyo gihe kugira ngo ntangire ibintu bishya mu buryo bundi bushya. Fine FM ni igitangazamakuru nshima kandi yampaye ubundi bumenyi binyuze mu bo twakoranaga ikiganiro Urukiko rw’Ubujurire”.
Niyibizi yakomeje avuga ko iki kiganiro gifite amasaha meza kuko abantu baba babohotse bavuye mu kazi, abandi bageze mu rugo.
Yongeyeho ko kizaba cyubakiye ku busesenguzi, cyane ko amasaha yacyo ari aya nyuma y’imikino yo mu Rwanda na mbere y’ishobora kuba ku Mugabane w’u Burayi nka UEFA Champions League.
Uretse Niyibizi Aimé wamenyekanye kuri Fine FM, Radio 10, Radio 1 na RBA, iki kiganiro kandi kizaba kirimo Happy Bunani wabaye umunyamakuru ukomeye kuri Isango Star ndetse na Kagabo Canisius usanzwe ari umunyamakuru wa Isimbi.rw, wanakoze kuri 88.3 Inshuti ya Bose.
Amakuru IGIHE ifite ni uko hari undi munyamakuru wa kane bazajya bakorana, ariko amazina ye akaba ataramenyekana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!