Nirisarike na Djihad Bizimana basanze abandi mu mwiherero w’Amavubi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Werurwe 2019 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kugera i Kigali mu ijoro ryakeye, abakinnyi babiri b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi; Bizimana Djihad na Nirisarike Salomon basanze abandi mu mwiherero, aho bari kwitegura umukino bazahuriramo na Côte d’Ivoire ku wa Gatandatu mu gushaka itike ya CAN 2019 izabera mu Misiri.

Djihad Bizimana ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi na myugariro Nirisarike Salomon wa FC Tubize mu cyiciro cya kabiri, bombi bazanye n’indege ya SN Brussels saa mbiri z’umugoroba, bahita berekeza mu mwiherero, aho basanze bagenzi babo.

Aba bombi bakoranye kandi n’abandi mu myitozo yo kongera ingufu bakoreye muri Gym mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu gihe imyitozo ya mbere mu kibuga bayikorana n’abandi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa 16:00.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bizimana Djihad yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwamaze gusezererwa, bazakora uko bashoboye bagaharanira ishema ry’igihugu bakitwara neza muri Côte d’Ivoire.

Ati“Ndiyumva neza, igihe cyose iyo uje mu rugo ukaba uje kubonana n’abakinnyi mwagiye mukinana biba ari byiza, noneho waba uje gukinira ikipe y’igihugu biba ari akarusho.”

“Nta tike duharanira niko kuri ariko twe tugomba guharanira ishema ry’igihugu cyacu. Niyo mpamvu natwe tuba twitabiriye ubutumire kuko igihugu cyacu turagikunda haba mu bihe byiza cyangwa ibibi tuba tugomba kwitanga igihe cyose kidukeneye.”

Bizimana yakomeje avuga ko gukina n’ikipe ikomeye nka Côte d’Ivoire, ifite abakinnyi bakomeye ku Isi, hari icyo bizabasha nk’abakinnyi bo mu Rwanda, bakabasha kwigaragaza.

Uretse Bizimana na Nirisarike, abandi bakinnyi bakina hanze bageze mu ikipe y’igihugu ni Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia, Mvuyekure Emery wa Tusker FC muri Kenya na Muhire Kevin wa El Dakhleya Sporting Club mu Misiri.

Rwatubyaye Abdul wa Sporting Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategerejwe i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri, naho Kagere Meddie wa Simba SC muri Tanzania azagera mu Rwanda ejo ku wa Gatatu mu gitondo mbere y’uko Amavubi yerekeza muri Côte d’Ivoire ku wa Kane.

Muri iri tsinda H, Guinea ifite amanota 11 na Côte d’Ivoire ifite amanota umunani nizo zabonye itike yo gukina na CAN. Centrafrique ifite amanota atanu ku mwanya wa gatatu mu gihe u Rwanda ruherekeje andi makipe mu itsinda n’amanota abiri.

Abakinnyi bakenera kandi imyitozo ituma amaguru yabo akomera
Bizimana Djihad yageze i Kigali ejo nimugoroba
Bakoze imyitozo ibasha kongera ingufu no kunanura umubiri
Amavubi ari kwitegura kwerekeza muri Côte d’Ivoire
Djihad aganira na Higiro Thomas utoza abanyezamu
Djihad mu myitozo yo muri Gym yakozwe kuri uyu wa Kabiri mu gitondo
Djihad asuhuza Nsabimana Eric
Uyu musore akinira Tubize mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi
Nirisarike Salomon na we yageze i Kigali mu ijoro ryakeye
Salomon Nirisarike yitezweho kubanza mu bwugarizi bw'Amavubi
Umutoza wungirije w'Amavubi Seninga Innocent aganira na Djihad Bizimana

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza