Nigeria izabanza kwakira Bénin tariki ya 7 Nzeri mbere yo kwerekeza i Kigali aho izacakiranira n’Amavubi y’u Rwanda tariki ya 10 Nzeri, mu mikino ibiri ibanza yo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu ryatangaje ko imikino yombi izatozwa na Augustine Eguavoen wakiniye Super Eagles ndetse akaba asanzwe ari Umuyobozi wa Tekinike muri NFF.
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko umutoza w’Umudage Bruno Labbadia yanze akazi yari yahawe muri iki cyumweru.
Labbadia wari watangajwe nk’umusimbura na Finidi George ku wa Kabiri, ntiyumvikanye na NFF kubera amafaranga y’umusoro yari kujya akurwa ku mushahara we hagendewe ku mategeko yo mu Budage, ni ukuvuga hagati ya 32 na 40%.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X [yahoze ari Twitter], Perezida wa NFF, Ibrahim Gusau, yavuze ko bari bamaze iminsi itatu baganira kuri iki kibazo cy’imisoro, ariko byarangiye bananiranwe.
Yongeyeho ati “NFF na Labbadia bumvikanye iby’ibanze mbere y’uko dutangaza ko azaba Umutoza Mukuru wa Super Eagles. Ibijyanye n’umusoro ntibyari mu biganiro, kandi ibijyanye na we twari twabyumvikanye mbere y’uko ikibazo cy’umusoro kizamo. Twakoze ibishoboka byose ariko yakomeje gutsimbarara asaba ko NFF yakwishyura umusoro wose. Ibyo ntabwo twabishobora.”
NFF yaherukaga gutangaza abakinnyi 23 bazifashishwa mu mikino ibiri itaha barimo rutahizamu wa Napoli, Victor Osimhen; rutahizamu wa Nottingham Forest, Taiwo Awoniyi na Kapiteni William Troost-Ekong batakinnye imikino iheruka kubera imvune.
Ni inshuro ya kane Augustine Eguavoen ahawe gutoza Nigeria nyuma ya 2005-2007, 2010 na 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!