U Rwanda na Nigeria bizahurira mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uzabera muri Stade Amahoro.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yageze i Kigali mu byiciro bitatu; ku Cyumweru, ku mugoroba wo ku wa Mbere no mu ijoro ryashize, yakoze imyitozo ya mbere kuri uyu wa Kabiri.
Ni imyitozo yabereye ku kibuga cya Ntare Louisenlund School mu Bugesera, aho yagaragayemo abakinnyi 22 batarimo Alhassan Yusuf utari wagera mu mwiherero w’ikpe aho iri kuba muri Radisson Blu Hotel.
Biteganyijwe ko Nigeria izakora indi myitozo ibiri, irimo iya nyuma izabera muri Stade Amahoro ku wa Kane, mbere yo guhura n’Amavubi ku wa Gatanu.
U Rwanda ruyoboye Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’amanota arindwi mu gihe Nigeria ifite amanota atatu yakuye mu mikino itatu yanganyije.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!