Ni umukino Nigeria yakiriye iwayo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2024, ndetse yitwara neza imbere y’abakunzi bayo ikomeza gushimangira ko ari ikipe y’igihangange.
Mbere y’uko igice cya mbere cy’uyu mukino kirangira, rutahizamu wa Atalanta yo mu Butaliyani, Ademola Lookman Olajade yafunguye amazamu atuma ikipe ye ijya mu karuhuko iyoboye.
Igice cya kabiri cyagaragayemo impinduka ndetse na Nigeria ikomeza gukora izayifasha kubona ibindi bitego, ku munota wa 72 umutoza wayo Augustine Eguavoen akuramo Victor Boniface aha umwanya Victor Osimhen.
Nyuma y’iminota itandatu agiye mu kibuga, Osimhen yahise aherezwa umupira na Wilfred Ndidi atsinda igitego cya kabiri muri uyu mukino mbere y’uko Ademola Lookman ashyiramo ikindi cy’agashinguracumu.
Umukino warangiye Nigeria iyoboye Itsinda D kuko yagize amanota atatu n’ibitego bitatu izigamye, Libya n’u Rwanda biheruka kunganya bikayikurikira mu gihe Bénin ari iya nyuma.
Super Eagles igomba guhita itangira gutegura urugendo ruyiganisha i Kigali aho igomba gukina umukino wa kabiri mu itsinda uzayihuza n’Amavubi, ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!