Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, ni bwo haza gukinwa imikino y’Umunsi wa Gatandatu mu Itsinda C ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Super Eagles iherutse kubona amanota y’ingenzi iyakuye i Kigali, iraza kwakira Zimbabwe yatsinzwe na Afurika y’Epfo mu mukino uheruka.
Mbere y’uko Nigeria yakira uyu mukino, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Éric Chelle, ndetse na Kapiteni wayo, William Troost-Ekong, bagaragaje ko ari akazi kazaba koroshye kuko akaruhije bakarangirije mu Rwanda.
Éric Chelle yagize ati “Ndatekereza ko abakinnyi bameze neza kuko babonye amanota akenewe mu Rwanda. Uriya wari umukino wanjye wa mbere nk’umutoza, ndetse turi no ku gitutu cyo gusubiza ikipe mu myanya myiza.”
“Ndatekereza ko ubu abakinnyi bari kumva neza ibyo nifuza, kandi intsinzi babonye ku mukino uheruka, yatumye baba mu mwuka mwiza wo kwitwara neza kuri uyu.”
Kapiteni Troost-Ekong yavuze ko bagenzi be biteguye neza kandi igitutu bari bafite cyagabanutse.
Ati “Dufite abakinnyi beza buri wese arabizi, ndatekereza iyo icyo tuba dusabwa ni ukumenyerana gusa, umukino w’u Rwanda wabidufashijemo ku buryo akazi dufite imbere ya Zimbabwe kataremereye cyane.”
Nubwo aba bavuga ko akazi koroshye, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Nigeria ryatangaje ko ryifuza abafana benshi kuri stade nk’uko Abanyarwanda bari buzuye Stade Amahoro, ndetse rinavuga ko by’akarusho abafana 500 ba mbere baza guhabwa imyambaro y’ikipe y’igihugu y’ubuntu.
Nyuma y’uko Nigeria itsinze Amavubi yahise ifata umwanya wa kane mu Itsinda C, Amavubi aba aya gatatu n’amanota arindwi aho arushwa na Afurika y’Epfo ya mbere amanota atatu.
Benin iza gukina na Bafana Bafana iri ku mwanya wa kabiri. Lesotho iza gukina n’u Rwanda kuri Stade Amahoro, iri ku mwanya wa gatanu n’amanota atanu, mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota atatu.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!